Nessim Ouadi, umusore w’Umufaransa wafashwe asomana n’umukobwa wo muri Tunisia bombi baburanye bahakana ibyo bashinjwa.
Ouadi yakatiwe gufungwa amezi ane naho umukobwa w’inshuti ye akatirwa gufungwa amezi abiri nkuko BBC yabitangaje.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha muri icyo gihugu, Sofiene Sliti, yavuze ko uwo musore n’inkumi bafashwe bambaye ubusa mu modoka, bari hafi kuyisambaniramo.
Yagize ati “Ibimaze iminsi bitangazwa haba mu gihugu no hanze yacyo sibyo. Ntabwo bafashwe bari gusomana, ahubwo bari bambaye ubusa.”
Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye kuri uyu wa Gatatu, umukobwa yasutse amarira ubwo Perezida w’urukiko yavugaga ko bari bagiye gusambanira mu modoka abapolisi bakahagoboka.
Aba bakunzi bunganiwe n’abanyamategeko bagera kuri 12 barimo bamwe babikoze ku buntu nyuma y’uko iyo nkuru isakaye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru.
Abo banyamategeko banagaragaje ko urubanza rutakurikije amategeko dore ko rwabaye mu rurimi rw’Icyarabu kandi umusore uregwa atacyumva.
Uru rubanza rwateje ibiganiro mpaka mu gihugu, bamwe bashinja polisi kwivanga mu mirimo idashinzwe no kubangamira uburenganzira bwa muntu abandi barayishima.



















TANGA IGITEKEREZO