00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turabasaba kureka ururimi rw’uburyarya - Minisitiri Dr Bizimana yongeye gutabariza Abatutsi bicwa muri RDC

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 9 March 2023 saa 12:08
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikwiye kureka ururimi rw’uburyarya, ku bijyanye na Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri RDC.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023, atangiza inama nyunguranabitekerezo ku bibazo by’umutekano muke mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Iteraniye mu Kigo cya Mutobo gitangirwamo amasomo ku bahoze ari abasirikare, bari mu rugendo rwo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Iyi nama yateguwe hagamijwe by’umwihariko kwigisha urubyiruko rurimo urwiga muri kaminuza, uko ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe kugeza uyu munsi.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko iyi nama ifite akamaro kubera impamvu nyinshi, zirimo kuba urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 rugera kuri 65% mu basaga miliyoni 13 batuye u Rwanda.

Ati "Igice kinini cyane ntikizi amateka y’igihugu cyacu kandi azakomeza kukiranga indi myaka myinshi. Nimwe muzagira uruhare mu kuyabungabunga no kurwana n’ingaruka zayo.’"

Yavuze ko hari ingaruka z’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwanda, ariko urubyiruko rukwiye kuzimenya no gutegura guhangana na zo.

Yatanze ingero ku bakoze Jenoside bagahungira mu mahanga by’umwihariko muri RDC, bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati "Izo ngaruka zitugeraho ndetse zikagira uruhare mu kubangamira ubumwe tumaze kubaka.’"

Dr Bizimana yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri mu Karere yageze n’aho ituma "abaturage bo muri RDC bicwa bitwa ko ari Abanyarwanda".

Yakomeje ati "Ibyaranze ingengabitekerezo yo mu 1994 ni byo dufite mu Burasirazuba bwa RDC.’"

Yavuze ko bidakwiye gukerenswa, kuko mu Karere hari ingengabitekerezo kandi ibyo "ntitwatinya kubivuga".

Ati "Turabasaba kureka ururimi rw’uburyarya bakareba ukuri. Ingengabitekerezo ntiyaje nk’impanuka. Amateka afite uko yatangiye. Yatangijwe n’abakoloni. Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri zirayakira, zirayigisha.’"

Yatanze urugero muri Busogo, ahahoze ari Komini Mukingo muri Perefegitura ya Ruhengeri, avuga uko habaye indiri yo kwigisha ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha abazayikora.

Muri aka gace, Gen Nsabimana na bagenzi be bari barashinze Umutwe witwaga Amahindure. Cyari icyiciro cy’Interahamwe zashinzwe mu ntangiriro za 1992.

Dr Bizimana avuga ko "Bigishwaga ko Umututsi ari umwanzi, ko agomba kurwanywa ndetse akicwa. Amahindure bahabwaga intwaro n’imyitozo ya gisirikare hanyuma bamara kubaha byeri, bakajya guhiga Abagogwe. Byeri bazihabwaga n’abacuruzi n’ikigo cya gisirikare cya Mukamira.’"

Imvano yo gushinga uyu mutwe yatewe n’urupfu rwa Hasengineza Boniface wari Captain waguye ku rugamba, amahindure ashingwa hagamijwe kwihorera ku mwana wabo.

Ati "Bananiwe gukemura ikibazo cya FPR Inkotanyi ku byo yasabaga. Nguko uko Abatutsi bo muri Busogo na Komini ziyikikije bishwe."

Yasabye abakiri bato kwigira ku bakuru bitangiye kubohora igihugu, no guhangana n’abakerensa ubumwe u Rwanda rumaze kubaka.

Ati "Mugomba kuba maso mugasobanukirwa, mukumva uko mukwiye guhangana nabyo. Ingengabitekerezo iyo utayirwanyije ijya no mu bana ikabangiza. Mwe turifuza ko muba urubyiruko rubereye igihugu kandi rufite ubumenyi."

Leta ya Congo yacumbikiye abasize bakoze Jenoside ndetse ibaha umwanya wo kwidagadura banashinga Guverinoma ikorera mu buhungiro.

Dr Bizimana ati "Yarabakiriye n’intwaro zabo ibemerera gushinga guverinoma, igira ingabo zayo ndetse zihashinga ubuyobozi bw’ingabo.’"

Kuri ubu Ingabo za RDC zikorana byeruye na FDLR irimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu kurwana na M23.

Iyi mikoranire iteye inkeke, ndetse ikomeza gutiza umurindi ibikorwa by’ubwicanyi bwibasira abavuga Ikinyarwanda muri RDC. Bicwa nko kwihimura bitewe n’ibirego u Rwanda ruhakana ko rutera inkunga M23.

Minisitiri Dr Bizimana atanga ikiganiro i Mutobo
Ibi biganiro byitabiriwe n'urubyiruko rwiganjemo urwiga muri za kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages