00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Turashaka ko abayoboke ba PSD basobanukirwa neza Ndi Umunyarwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 March 2017 saa 10:44
Yasuwe :

Kongere yahuje abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) mu Karere ka Huye, kuri iki Cyumweru, yakanguriye buri wese gushyira imbere ubunyarwanda, bagakumira inzangano n’amacakubiri.

Umuyobozi wa PSD mu Karere ka Huye, Habimana Kizito, yavuze ko muri iyi kongere bafashe umwanya bigisha gahunda ya Ndi Umunyarwanda, herekanwa ko buri wese agomba kwibonamo ubunyarwanda aho kwibona mu bibatanya aho biva bikagera.

Yagize ati “Turashaka ko abayoboke ba PSD basobanukirwa neza Ndi Umunyarwanda ndetse no kuba umunyafurika nyawe (Panafricanisme)."

Abagize kongere bashishikarijwe gukora cyane bakiteza imbere, kuko mu gihe umuntu yateye imbere bitanorohera awakinisha kumwangishe igihugu.

Banaganiriye ku kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu no ku myiteguro yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23.

Mu gihe habura iminsi mike u Rwanda rukinjira mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, Habimana yahamagariye abayoboke b’iri shyaka kuzitabira ibiganiro bizatangwa muri icyo gihe cyo kwibuka, bakanabikangurira n’abandi.

Mu bindi byaganiriwe muri iyi kongere, Perezida w’ishyaka PSD mu Karere ka Huye yavuze ko bazakomeza kubaka inzego z’ishyaka kugeza mu midugudu, kandi ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu, iri shyaka uwo rizashyigikira ari uzaharanira ko urubyiruko rwakwigishwa imyuga nta kiguzi kugira ngo bahashye ubushomeri, kandi ubuhinzi bukongerwamo ingufu begerezwa imbuto zo guhinga kandi zihangana n’imihindagukire y’ibihe.

Iri shyaka “PSD” ryavutse mu mwaka wa 1991 rirategura muri uyu mwaka kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 rimaze rishinzwe. Ryagiye rigira uruhare mu miyobore y’igihugu.

Abayoboke ba PSD bitabiriye kongere i Huye
Umuyobozi wa PSD mu Karere ka Huye, Habimana Kizito (Hagati)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages