Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ugushyingo 2015 ubwo yatangaga impanuro ku bagize guverinoma, abahoze bayirimo hamwe n’abo bashakanye bitabiriye ijoro ry’ubusabane ry’ihuriro rya munani rya “Unity Club”, Perezida Paul Kagame yagarutse birambuye kuri iriya ngingo yateje impaka agira icyo ayivugaho.
Umukuru w’Igihugu yabanje kugaragaza ko hari urujijo rutari rukwiye kuba ruhari, bityo biba ngombwa ko abisobanura mu rwego rwo kurushaho kumvikanisha neza ibintu, asobanura ko iyo nteruro yateje impaka itakuwe mu Itegeko Nshinga kuko no mu risanzwe igihugu kigenderaho kugeza magingo aya, iyo nteruro itarimo.
Ati “Ntabwo byahoze mu itegeko Nshinga, uvuga rero ngo turahindura Itegeko Nshinga kuko byavanywe mu irangashingiro arabeshya, ntabwo avuga ukuri. Nagirango icyo cyumvikane neza.”
Yabajije abari aho ati “Ese iyo nteruro isanzwe mu Itegeko Nshinga, none byarahinduwe, cyangwa biri mu mushinga [Draft] w’itegeko rishya?”. Yashimangiye ko atari Itegeko Nshinga ryahinduwe, ahubwo ko mu mushinga w’Itegeko Nshinga rishya ari ho byari biri, birahindurwa.
Perezida Kagame yakomeje gusobanura iyo ngingo agira ati “Icya kabiri; turi gukora itegeko Nshinga, ntabwo turi gukora igitabo cy’ibwirizabutumwa,” Akomeza ati “Icya gatatu : Mu Rwanda duha buri wese uburenganzira bwose; abemera, abatemera, turabashinzwe nka Leta.”
Umukuru w’Igihugu asanga amadini na Leta bikwiye kuzuzanya mu nyungu z’Abaturage nta ruhande rwivanze mu nshingano z’urundi.
Ati “Ntabwo twivanga mu bijyane no kwemera kw’abantu … nubwo natwe twemera.”
Gusa ku rundi ruhande ngo ntawukwiye gukoresha ukwemera kwe ngo agushyire muri Politiki ashaka kuyobora abandi bantu uko bemera kuko ibyo ni ibindi bitandukanye n’imiyoborere.
Imana iracyari mu Itegeko Nshinga, kandi nta muntu twakwemerera ko arenze Imana
Ahereye ku mpaka zimaze iminsi zumvikana ku bitangazamakuru hano mu Rwanda, Perezida Kagame yasanze abanyamadini bamwe basobanura ibintu nabi, bavuga ko Leta ishaka gusumba Imana, avuga ko “babivanga”
Ati “Mba numva ku maradiyo bigisha, sibyo baravanga cyane… kuko nta hantu Leta yigeze ishaka gusumba Imana. Kuko mu byo Leta inashinzwe, harimo kubuza abantu kumva ko basumba Imana.”
Yakomeje asobanura ko ababisobanura ukundi, baba bashakira impamvu aho zitari ariko bakwiye “kureka kuvangavanga ibintu.”
Aha hasi urahasanga kimwe mu bika by’Irangashingiro mu mushinga w’Itegeko Nshinga cyateje impaka, ari naho hakuwemo interuro ivuga ko Imana isumba byose.
Kimwe mu bika by’Irangashingiro mu mushinga w’Itegeko Nshinga cyateje impaka
IRANGASHINGIRO
Twebwe, Abanyarwanda,
TUZIRIKANYE ko Imana isumba byose
kandi ishobora byose;
TWIBUKA jenoside yakorewe Abatutsi
igahitana abana b’u Rwanda barenga
miliyoni, twibuka n’amateka mabi yaranze
Igihugu cyacu;
DUHAYE ICYUBAHIRO GIKWIYE
abakurambere b’intwari bitanze batizigama
bahanga u Rwanda, intwari zaharaniye
umutekano, ubutabera, icyubahiro,
ubwisanzure, zikanagarura ituze n’ishema
by’Igihugu cyacu ;
DUSHINGIYE ku mahirwe dufite yo kugira
Igihugu kimwe, ururimi rumwe, umuco
umwe n’amateka maremare dusangiye
bigomba gutuma tugira imyumvire imwe...



















TANGA IGITEKEREZO