00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turikiya: Abanyarwanda bitabiriye Umuganda batera ibiti

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 October 2017 saa 01:36
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Turikiya bifatanyije n’abayobozi n’abaturage b’icyo gihugu batera ibiti mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi ku wa Gatandatu ku ya 28 Ukwakira 2017.

Ubusanzwe Abanyarwanda bakundaga guhurira mu muganda buri kwezi mu murwa mukuru wa Turukiya, Ankara, ariko muri uku kwezi, berekeje mu ntara ya Uşak iherereye mu bilometero 500 uvuye mu muri uwo murwa.

Umuganda witabiriwe n’abantu babarirwa muri 400 barimo guverineri w’iyo ntara, Salim Iron, bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Turikiya, umuyobozi wa Kaminuza ya Uşak na bamwe mu barimu bayo, abadipolomate bahagarariye ibihugu bya Afurika, Abanyarwanda n’inshuti zabo, abajandarume n’abanyeshuri.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Williams Nkurunziza yasobanuye ko Umuganda ufite agaciro gakomeye mu mateka y’u Rwanda.

Ati “Ukorwa mu rwego rwo kwikemurira ibibazo igihugu gifite kandi umusaruro waragaragaye nk’uko bikunda gutangazwa, cyane cyane urebye ku iterambere mu bukungu twagezeho benshi bafata nk’igitangaza.”

Nkurunziza yasabye abitabiriye Umuganda kuzasura u Rwanda bakihera ijisho ku byiza biranga igihugu bakanabona amahirwe yo gushora imari.

Guverineri w’intara ya Uşak, Salim Iron na we yabwiye Abanyaturukiya bari bitabiriye Umuganda ko bakwiye kuza mu Rwanda bakaganira n’abikorera baho bakagirana ubufatanye burambye.

Ambasaderi Nkurunziza kandi yahaye ikiganiro abanyeshuri babarirwa mu 1200 bo muri kaminuza ya Uşak abasobanurira uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’iyo kaminuza, Prof. Dr. Sayin Dalkiran yavuze ko Kaminuza yiyemeje kugirana n’u Rwanda umubano wihariye ugamije guteza imbere uburezi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’ubucuti ry’abagize inteko zishinga amategeko mu Rwanda na Turikiya, Dr. Alim Tunc , uherutse mu Rwanda yavuze uburyo yatangajwe n’iterambere n’umurava biranga Abanyarwanda ndetse n’uburyo abaturage babayeho neza.

Umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira muri Turikiya wari witabiriwe na baaAbambasaderi icyenda n’abadipolomate 12 bose bahagarariye ibihugu bya Afurika.

Abanyarwanda bifatanyije n'abanya-Turikiya mu muganda
Inzego zishinzwe umutekano muri Turikiyana zo zari zitabiriye umuganda
Umuganda wibanze ku kubungabunga ibiti
Guverineri w’intara ya Usak, Salim Iron ari mu bayobozi bitabiriye uyu muganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages