Uyu muhango wabereye Istanbul ku wa 7 Mata 2019, wateguwe na Ambasade y’u Rwanda ifatanyije n’Intumwa ya Kiliziya muri Turikiya, Amb. Rev. Paul Russel.
Uyu muhango wafunguwe n’isengesho ryo gusabira u Rwanda n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Nkurunziza Williams, yagarutse ku rugendo rutoroshye u Rwanda rwanyuzemo rwo kubaka igihugu mu myaka 25 ishize gishegeshwe na Jenoside.
Yashimiye abifatanyije nabo muri uwo muhango by’umwihariko abakiristu ba kiliziya yitiriwe mutagatifu Antuan bateraniyemo, avuga ko kwifatanya nabo bigaragaza ko bari mu ruhande rw’abanyarwanda.
Ati “Gukora iki gikorwa, bivuze ko muri impande y’abakorewe Jenoside, impande y’abanyarwanda ndetse n’ikiremwa muntu muri rusange.”
Yavuze ko mu myaka ya 1950, abayobozi ba Kiliziya mu Rwanda bijanditse muri Politiki y’amacakuburi, ikimakazwa kugera ubwo no mu 1994 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, abandi bakareka kiliziya zigakorerwamo ubwicanyi ariko ashima ko ubu yateye ikirenge mu kwimakaza ubwiyunge.
Ibi bishingiye ku myanzuro yafashwe na Kiliziya nyuma y’uko umuyobozi wayo ku Isi, Papa Francis, agiranye ibiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame irimo kwemera no gusaba imbabazi ku ruhare Kiliziya yagize muri Jenoside.
Amb. Nkurunziza yagarutse ku mpamvu nyamukuru yo kwibuka ari yo guha icyubahiro abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe abatutsi bambuwe no gukomeza abacitse ku icumu.
Ni n’umwanya wo kwemera no kongera gutekereza amateka igihugu cyanyuzemo kugira ngo avugururwe, ashingirweho mu kubaka ejo hazaza heza, hashingiye ku bumwe bw’abagituye.
Yavuze ko ari umwanya kandi wo kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no guhangana n’abayihakana n’abayipfobya bagoreka amateka, bashaka kugaragaza ko yatunguranye nyamara ibimenyetso bigaragaza ko yateguwe igihe kirekire.
Amb. Nkurunziza yagarutse ku bushake n’ubunararibonye Perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye, zagaragaje mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe amahanga yayireberaga, bakimakaza kubaka igihugu.
Uyu muhango wakurikiwe n’inama yabereye muri Hotel Maslak Hilton, yateguwe ku bufatanye na Prof. Dr. Sedat Aybar, umwarimu muri Kaminuza ya Aydin, nayo yavugaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ihuza abasaga 80.
Abayitabiriye bakomeje kungurana ibitekerezo ku mateka y’u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka yasize no mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Amb. Nkurunziza yavuze ko ikibazo gihari buri wese akwiye kurwanya ari abantu bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Amb Nkurunziza yavuze ko uyu munsi urubyiruko rwavutse mu 1994 rumaze gukura kandi ko rwihariye 60% by’abaturage bose, arusaba kuba imbere mu bikorwa bigamije kubaka igihugu gifite icyerekezo no kurwanya ingengabitekerezo n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi.
Biteganyijwe ko umuhango wo kwibuka muri rusange uzabera Ankara muri Hotel Atli ku wa 9 Mata 2019.



















TANGA IGITEKEREZO