00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turikiya yafashe u Rwanda mu mugongo kubw’ibiza byahitanye abasaga ijana

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 May 2023 saa 08:37
Yasuwe :

Guverinoma ya Turikiya yafashe u Rwanda mu mugongo nyuma y’ibiza by’imvura nyinshi yahitanye ubuzima bw’abasaga ijana mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu, mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turikiya yatangaje ko icyo gihugu cyifatanyije n’abanyarwanda.

Ati “Dufite agahinda kenshi k’abantu basaga ijana baburiye ubuzima mu nkangu n’imyuzure byatewe n’imvura nyinshi yaguye kuwa 2 Gicurasi 2023 mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru mu Rwanda.”

“Twihanganishije kandi twifatanyije n’ababuze ababo n’Abanyarwanda muri rusange.”

U Rwanda na Turikiya bisanganywe umubano mwiza ushingiye kuri dipolomasi, ishoramari, ubucuruzi n’izindi nzego.

Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Aslan Alper Yüksel muri Gashyantare uyu mwaka yashimiye u Rwanda uburyo rwababaye hafi mu ntangiriro z’uko kwezi, ubwo Turikiya yibasirwaga n’umutingito wahitanye abagera ku bihumbi 60.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages