Tariki ya 18 Ukuboza 2023, Tshisekedi yatangarije Abanye-Congo ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ingabo ze, FARDC, zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye ko ziva mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ati “Ngiye guhuza imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko Itegeko Nshinga ribinyemerera, nyisabe uburenganzira bwo gutangaza intambara ku Rwanda. Ndabivuze kandi uyu munsi si ngombwa kohereza ingabo zo ku butaka, turi iwacu dufite ubushobozi bwo kurasa i Kigali.”
Ibi Tshisekedi yabishingiye ku kuba ahamya ko Ingabo z’u Rwanda zateye igihugu cye, zibinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni ikirego u Rwanda rwamaganye, rusobanura ko rutakwivanga mu bibazo by’Abanyekongo.
Brig. Gen. Rwivanga, mu kiganiro The Long Form with Sanny Ntayombya, yabajijwe uko byagenda mu gihe amagambo Tshisekedi avuga yayashyira mu bikorwa, asubiza ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye kurinda igihugu mu gihe cyaterwa.
Ati “Ndasubirisha ikibazo cya politiki igisubizo cya gisirikare. Turiteguye. Kandi n’ubusanzwe duhora twiteguye. Nta gishya ku kwitegura kwacu.”
Kuva imirwano y’Ingabo za RDC na M23 yatangira kubera mu bice byegereye u Rwanda, rwongereye abasirikare hafi y’umupaka kugira ngo bakaze umutekano w’abahatuye bashoboraga guterwa ubwoba n’urusaku rw’amasasu rwumvikanaga cyangwa na bo bakaba baterwa.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, mu Ugushyingo 2023 yasobanuye ko kongera ingabo aha hantu bifite ishingiro, mu gihe mu baturanyi hari intambara ishobora kugira ingaruka ku Banyarwanda batuye hafi y’umupaka, cyane ko mu mitwe iyirimo harimo na FDLR.
Ati “Niba rero hari umutwe wa FDLR ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, wanigeze kubikora; si rimwe, si kabiri, kandi ikaba yaratangiye yifatanya n’ingabo za RDC, u Rwanda ntirwahwemye kubivuga, ntirwahwemye kubitangira ibimenyetso maze ibyo bikaba bitarahagarara, ushobora kuvuga ngo dore impamvu tutagabanya ingabo ku mupaka.”
Umubano w’u Rwanda na RDC uhagaze nabi kuva mu ntangiriro za 2022. Umuryango w’Abibumbye usaba ko ibihugu byombi kwicarana, bigakemura amakimbirane bifitanye mu rwego rwo kwirinda kujya mu ntambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!