Abinyujije kuri Twitter ye, Perezida Kagame yifurije Abanyarwandakazi umunsi mwiza w’umugore. Yagize ati “Turizihiza agaciro, uburinganire n’amahirwe angana ku mwana w’umukobwa. Umunsi mwiza w’umugore ku babyeyi bacu, bashiki bacu n’abana bacu.”
Mu gihe Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore tariki ya 8 Werurwe, mu Rwanda wizihijwe. Insanganyamatsiko u Rwanda rwahisemo uyu mwaka igira iti “Turusheho kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa mu guteza imbere umuryango.”
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore wizihijwe u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere ku Isi mu guha abagore ijambo mu myanya ifatirwamo ibyemezo. Mu cyegeranyo cyakozwe n’ikinyamakuru Forbes cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kigaragaza ko u Rwanda ruyoboye ibindi bihugu mu bihugu bifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko aho rugeze ku kigero cya 64%.
U Rwanda, rukurikirwa n’igihugu cya Andorra cyo ku mugabane w’Uburayi, cyo kikaba gifite mu Nteko Nshingamategeko abagore 50,0%. Igihugu cya Cuba ni icya gatatu, cyo kikaba gifite abagore mu Nteko bagera kuri 48, 9%.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziri ku mwanya wa 72 zikaba gifite abagore mu Nteko Nshingamategeko bagera kuri 20% gusa.
Ibi u Rwanda rwagezeho ni umusaruro wo kuba harashyizwe imbere politiki yo guha ijambo umugore mu guharanira icyerekezo cy’icyerekezo igihugu. Ubwo hatorwaga Itegeko Nshinga mu 2003, hemejwe ko byibuze mu myanya ifatirwamo ibyemezo hagomba kubamo 30% b’abagore, kugira ngo na bo bahabwe umwanya mu kubaka igihugu cya bo, ariko ubu uyu mubare twarawurenze.
Kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore mu Rwanda byakorewe mu turere twose tw’igihugu. Ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Ngoma. Uku kwezi kose kukaba gufite ibikorwa byihariye bizakomeza gukorwa mu guha agaciro umugore.
Icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwahariwe umugore n’umukobwa cyahawe insanganyamatsiko igira iti:"Imirire myiza, ubuzima bwiza". Iki cyumweru kizibanda mu kurwanya imirire mibi. Mu cyumweru cya kabiri hazibandwa ku byateza imbere ubukungu bw’umugore n’umukobwa, kikagira insanganyamatsiko igira iti:"Kungahara munyarwandakazi!"
Icyumweru cya gatatu kizibanda ku burezi bw’umwana w’umukobwa aho insanganyamatsiko izagira iti "Jijuka munyarwandakazi!"
Naho uku kwezi kuzasozwa n’icyumweru cyahariwe gushimangira ububasha bw’umugore n’umukobwa mu miyoborere, insanganyamatsiko yacyo iti:"Imiyoborere myiza imibereho myiza."
Hashize imyaka 100 hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore ku isi yose, u Rwanda rwatangiye kwizihiza uyu munsi kuva mu 1975.
[email protected]
Twitter: @MazimpakaJp


















TANGA IGITEKEREZO