00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turukiya: “Inganzo ngari” yamurikiye amahanga ibyiza mu muco nyarwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 May 2015 saa 06:29
Yasuwe :

Ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda, Itorero Inganzo ngari ryamurikiye Abanyaturukiya ibyiza mu muco nyarwanda, barehereza Ubukerarugendo mu rwego rwo kubuteza imbere.

Itorero Inganzo ngari riri muri Turukiya aho rikomeje gukora ibitaramo bitandukanye, bigamije guteza imbere ubukerarugendo, icyo kuri uyu wa 9 Gicurasi kikaba cyahuruje imbaga y’Abanyarwanda n’inshuti zabo ziba muri icyo gihugu.

Itorero Inganzo Ngari rimenyerewe cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo z’umuco nyarwanda riri mu gihugu cya Turukiya ku butumire bwa Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, rikaba ryaraboneyeho amahirwe yo kuzitabira iserukiramuco mpuzamahanga rya 18 ry’urubyiruko ryiswe International Mediterranean Youth Festival ryateguwe na kaminuza ya Akdeniz University iherereye Antalya muri Turkey.

Inganzo Ngari kandi yitabiriye igitaramo cyiswe “ RWANDA NIGHT” cyabaye tariki ya 6 Gicurasi ku bufatanye na Istanbul Travellers Club aho cyitabiriwe n’abantu barenga 300 barimo umukinnyi ukomeye mu gukina filimi muri Turukiya,Mert Firat, abahagarariye abacuruzi bakomeye bo mu murwa mukuru Istambul, abahagarariye ibigo by’ubukerarugendo n’inzego zishinzwe iby’umuco.

Muri icyo gitaramo kandi, Amafunguro ya kinyarwanda arimo Imyumbati, ibishyimbo n’ibitoki, ikawa n’icyayi cy’u Rwanda byakunzwe n’abanyaturukiya batari bake kuko yagabuwe hamwe n’amafunguro yo muri icyo gihugu.

Kuwa gatanu tariki ya 8 Gicurasi nabwo Inganzo Ngari yataramiye abarenga ibihumbi bitatu mu nyubako yitwa Anka Mall ahari ibyapa byinshi bivuga ibyiza bitatse u Rwanda.

Benshi mu bakerarugendo bakaba bamaze kwiyandikisha kuzasura u Rwanda nyuma y’ibisubizo bahabwaga n’abakozi ba ambasade bari bahari.

Kuwa gatandatu tariki ya 9 Gicurasi, mu nzu y’ubucuruzi ya Panoro nabwo Inganzo Ngari yataramiye abarenga ibihumbi bibiri. Kubera uburyo yashimishije abari bacyitabiriye, ubuyobozi bwa PANORA Shopping Mall bwasabye ko yazongera ikaririmba ku cyumweru tariki ya 10 Gicurasi.

Lt. Gen. Caezar Kayizari, Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya wari witabiriye icyo gikorwa yavuze ko kigamije kureshya ba mukerarugendo, bakaza mu Rwanda, no kuza kuhashora imari.

Ibitaramo byose bikaba byaratambukijwe ku mateleviziyo menshi yo muri Turukiya.

Ibindi kuri iyi nkuru ni mu kanya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages