00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyishime wari umujyanama w’akarere ka Huye yeguye

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 18 February 2024 saa 07:26
Yasuwe :

Tuyishime Consolation wari usanzwe ari umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Huye, yeguye kuri uwo mwamya ku mpamvu avuga ko ari iz’inyungu z’ubutabera.

Mu ibaruwa ye IGIHE ifitiye kopi. igaragaza ko Tuyishime yanditse yegura kuwa 15 Gashyantarer 2024, ayishyikiriza Akarere ka Huye ku wa 16 Gashyantare 2024.

Muri iyo baruwa, hagaragaramo ko Tuyishime yafashe icyemezo cyo kwegura kugira ngo atabangamira iperereza riri gukorwa ku bagize umuryango we, bafite ibyo bakurikiranyweho bijyanye no kudatanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo mibiri yagaragaye mu isambu ya Sekuru no mu butaka bwa Nyina umubyara yahawe nk’umunani,akaza kubwubakamo inzu yo guturamo.

Tuyishime akomeza avuga ko aho bigaragariye ko iyo nzu yubatswe hejuru y’imwe mu mibiri, byamuteye gufata icyemezo cyo kwegura ku mwanya we w’ubujyanama mu karere, kugira ngo bitagira aho bibangamira iperereza.

Tuyishime,yakomeje avuga ko yitandukanyije n’imigirire mibi yo kudatanga amakuru ku mibiri iri kuboneka.

Muri iyi baruwa kandi,Tuyishime yasabye imbabazi mu izina ry’umuryango we n’umuryango nyarwanda, cyane cyane abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

IGIHE yamenye ni uko ku wa 16 Gashyantare 2024, mu masaha y’igicamunsi, Inama Njyanama y’Akarere ka Huye, yaba yarateranye maze ikakira ubwegure bwa Tuyishime Consolation wari umwe muri bo.

Kuva kuwa 03 Ukwakira 2023,ni bwo mu rugo rw’abo mu muryango wa Tuyishime Consolation hatangiye kuboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyaje gukomereza no mu baturanyi, aho kugeza muri Gashyantare 2024,hamaze kuboneka imibiri isaga 950,ndetse n’igikorwa cyo kubashakisha kikaba kigikomeje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages