00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyishime yagaragaje ko guceceka amabi akorerwa abagore ari ubufatanyacyaha

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 October 2023 saa 02:14
Yasuwe :

Elvis Tuyishime uhagarariye u Rwanda mu biganiro by’urubyiruko bizwi nka Best Diplomats, yagaragaje ko guceceka cyangwa kutagira icyo ukora mu guteza imbere abagore ntaho bitaniye no kubagirira nabi, ariyo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kubateza imbere.

Tuyishime yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Instanbul muri Turikiya, ahaberaga nama y’Umuryango Best Diplomats ihuriza hamwe urubyiruko ruzavamo abadipolomate b’ejo hazaza.

Best Diplomats ni Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ugamije gutegura abadipolomate b’ejo hazaza. Ni urubuga urubyiruko ruhuriramo rukungurana ibitekerezo ku bisubizo byafasha gukemura ibibazo bikomeye byugarije isi.

Inama zitegurwa n’uyu muryango zigamije gutyaza urubyiruko ruzavamo abadipolomate b’ejo hazaza, rukagira ubumenyi burufasha guhangana n’ibibazo bitandukanye isi igenda ihura nabyo.
Tuyishime wari uhagarariye u Rwanda muri iyo nama yitabiriwe n’ibihugu bigera ku 102, yavuze ko bigoye ngo ugere ku iterambere wirengagije igice kimwe cy’abaturage, aribo bagore.

Ati “U Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’Amajyambere, cyashyize imbere gahunda zo guteza imbere abagore bahabwa imyanya mu nzego zifata ibyemezo ari nako hashyirwaho gahunda zigamije kububakira ubushobozi mu by’ubukungu, hibandwa ku burezi bw’umwana w’umukobwa, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi.”

Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya mbere gifite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bihariye 61%. Ni mu gihe Itegeko Nshinga riteganya ko no mu yindi myanya ifatirwamo ibyemezo bakwiriye kugiramo 30%.

Tuyishime yavuze ko kugira ngo ikiremwamuntu cyose kigere ku iterambere ryifuzwa, ingamba zose zifatwa zidakwiriye kuba ziheza abagore.

Ati “Ni inshingano zacu gukora iyo bwabaga kuba ijwi rivugira abagore badafite kivugira. Guceceka no kurebera bitugira abafatanyacyaha (b’abatifuriza ineza abagore) kuko ijwi ryacu ryahindura byinshi ku mibereho y’abagore”.

Muri iyi nama ya Best Diplomats, Tuyishime yatsindiye ibihembo bibiri birimo icy’uzi kuganira (Best negotiator) n’icy’umudipolomate mwiza (Outstanding Best Diplomats).

Imibare y’Ishami rya Loni ryita ku Bagore (UN Women) igaragaza ko abagore bagize bibiri bya gatatu by’abantu miliyoni 796 batazi gusoma no kwandika ku Isi. Ni mu gihe Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa ugaragaza ko mu bantu bugarijwe n’inzara ku Isi, abagore ari 60%.

Tuyishime yagaragaje ko guhishira ibisubiza inyuma umugore ntaho bitaniye no kwifatanya n'abatamwifuriza ibyiza
Tuyishime yari ahagarariye u Rwanda mu nama ya Best Diplomats
Tuyishimye yatsindiye ibihembo bibiri muri iyi nama
Tuyishime afata ufoto y'urwibutso na bamwe mu bitabiriye iyi nama
Iyi nama yitabiriwe n'urubyiruko ruvuye mu bihugu bigera ku 102

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages