00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuzi icyo Jenoside yadusigiye – Musenyeri Mbonyintege

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 24 May 2015 saa 12:27
Yasuwe :

Umushumba wa Diocese ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege yavuze ko kuba abanyarwanda bazi neza ibikomere Jenoside yasize, bituma bamenya n’uburyo bwo kwirinda ko yazongera kubaho ukundi.

Yabitangaje kuwa gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2015, ubwo hibukwaga abafurere bagera kuri 30 n’abarimu bigishaga mu rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Yozefu i Kabgayi bicwe muri Jenoside muri Mata 1994.

Musenyeri Smaragde yavuze ko abanyarwanda bazi neza akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Tuzi icyo Jenoside yadusigiye, tuzi icyo twirinda n’abakiturinda ntibazacika intege kandi Imana ikunda u Rwanda n’abana barwo."

Umushumba wa Diocese ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege

Umuyobozi w’Abafurere b’Abayozefiti mu Rwanda, Furere Jean Marie Vianney Azibereho, yabwiye abanyeshuri bari bitabiriye uwo muhango ko nubwo ibyabaye mu Rwanda hari abatarabibonye kuko bamwe batari bakavutse, ko bakwiye kwamagana, gukumira no kugaya uwabikoze n’uwashaka kongera gusubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Yakomeje avuga ko abakoze Jenoside bateje igihombo n’agahinda umuryango nyarwanda ariko ko bikwiye ko mu kwibuka hasubizwa icyubahiro abambuwe ubuzima muri Jenoside hanazirikanwa kusa icyivi cyabo.

Iki gikorwa cyo kwibuka muri iri shuri cyabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka ryaranze n’ibiganiro bitandukanye bigaruka kuri Jenoside n’ingaruka zayo byatanzwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Muhanga hanacanwa urumuri rw’icyizere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages