TVR irebwa na 58.2% by’abareba amateleviziyo yo mu Rwanda. Hakurikiraho TV1 irebwa na 16.5%, nyuma hagakurikiraho TV 10 irebwa na 8.2% ndetse na Lemigo TV irebwa na 7.7%.
Ikigo GeoPoll’s Media Measurement Service kigaragaza kandi ko 60% by’amateleviziyo arebwa cyane mu Rwanda ari ayo mu mahanga, harimo amashene ya Canal+, France24 na BBC.
Kutarebwa cyane bituma aya mateleviziyo yigenga agenda agwa mu gihombo
Inzobere mu bijyanye n’imikorere y’amateleviziyo mu Rwanda bavuga ko ayigenga arimo kugenda agwa mu gihombo, bitewe n’uko abanyarwanda benshi batitabira kuyareba, bakirebera ayo mu mahanga.
Izi nzobere zivuga ko n’ubwo umubare w’amateleviziyo uri kugenda wiyongera mu Rwanda, ariko nta masoko abona yazifasha gutera imbere.
Daniel Katenda, ushinzwe gahunda za Yego TV yabwiye ikinyamakuru The East African ko nubwo amateleviziyo menshi yafunguye, mu minsi mike zishobora kuzafunga imiryango kubera ko nta kintu zinjiza.
Yagize ati:” Amateleviziyo menshi arimo aratangira, ariko mu minsi ya vuba amwe arafunga kubera ko isoko ari rito cyane.”
Daniel Katenda akomeza avuga ko bigoye ku mateleviziyo yigenga gupiganirwa amasoko na Televiziyo y’u Rwanda (TVR) kuko yo yoroherezwa kubona amasoko menshi, cyane cyane aya leta.
Avuga ku bijyanye n’ukuntu TVR iryamira amateleviziyo yigenga, yagize ati:” Nk’uko mubizi leta niyo ya mbere igira ibintu byinshi byo kwamamaza, kandi ifite televiziyo yayo, bityo rero niyo yoroherezwa kubona ayo masoko.”
Jesse Kiyingi inzobere mu mikorere y’itangazamakuru ryo mu Rwanda we siko abibona. Avuga ko amateleviziyo yigenga yo mu gihugu adaha abayareba ibyo bashaka.
Yagize ati:” Mu Rwanda hari abaturage barenga miliyoni 12, ku buryo buri muntu wese yakifuje kwamamaza ibikorwa bye. Ariko abashaka kwamamaza kuri ayo mateleviziyo bazi ko nta bantu benshi bayareba, bityo bahitamo gukoresha amaradiyo kuko ariyo yumvwa cyane mu Rwanda.”
Umuyobozi mukuru wa RBA Arthur Asiimwe yavuze ati "uku kwiyongera kw’amateleviziyo yigenga mu Rwanda guterwa n’uburyo bwa digital [soma Digitale] bworohereza abantu gushinga amateleviziyo bidasabye iminara yabo nk’uko byari bimeze mu myaka yashize."
Ibarura ryakozwe na NISR muri 2014 rigaragaza ko mu Rwanda ingo zitunze Televiziyo ari 9,9%.
Mu Rwanda hamaze kugera Televiziyo nyinshi, ndetse zikomeza kuvuka umunsi ku wundi. Ubu hari RTV, TV10, TV 1, Lemigo TV, Family TV, YEGO tv, Exalto TV, Goodrich Tv, Clouds Tv...



















TANGA IGITEKEREZO