Ubu bushakashatsi ku miterere y’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi bikorerwa mu mahanga n’ingamba zabifatirwa bwakozwe na Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane guhera mu 2015, bumurikwa ku wa 3 Ukwakira 2019.
Bwagaragaje ko umubare munini w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha imvugo isesereza Abatutsi, igamije guteza urujijo mu mitwe y’abantu, cyane cyane abatazi u Rwanda n’amateka yarwo no kubambura amateka yabo n’agaciro bafite.
Bugaragaza ko hari abavuga ko habaye Jenoside ebyiri, bagashakisha uburyo bwose kugira ngo ibitekerezo byabo bigere kure kandi abe ari byo byiganza mu mitwe y’abantu.
Ubushakashatsi bugaragaza ko muri iyi minsi ihakana n’ipfobya riza ryihishe inyuma y’uburyo bwo kwanga kwemera impinduka nziza zibera mu gihugu nyuma ya Jenoside no gushimangira ko politiki yayiteguye ari yo ibereye Abanyarwanda.
Bwanagaragaje ko itangazamakuru ari kimwe mu bikoresho byifashishwa mu ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi, aho hari amaradiyo na televiziyo byashinzwe n’amashyaka ya politiki y’abari mu buhungiro bari muri uwo murongo.
Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mahanga biganjemo abantu ku giti cyabo, imiryango, abanyamadini, imiryango mpuzamahanga n’abanyapolitiki.
Mu bifashisha imbuga nkoranyambaga, ubushakashatsi bugaragaza ko higanjemo abitwaza impamvu za politiki bakazitangazaho amagambo yuzuye ingengabitekerezo.
Muri abo buvugamo Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside ariko ubu akaba arwanya ubutegetsi bwarwo.
Agarukwaho cyane muri ubwo bushakashatsi ko yifashisha imbuga yashinze zirimo ‘Twigiramungu.net’ na ‘rdirwandarwiza.com’ afatanyije n’ishyaka ayobora, mu gukwirakwiza amagambo, imvugo n’ibitekerezo byuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uyu munyapolitiki kandi avugwa muri ubu bushakashatsi nk’uwigaragaje mu gushinga amashyaka ya politiki ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha havugwamo Ihuriro ryiswe “Front Commun pour la Libération du Rwanda (FCLR-Ubumwe)” rigizwe na RDI ya Twagiramungu, FDLR, bamwe mu bari muri PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda n’andi.

Mu bandi bashinze imbuga zikunze kunyuzwaho amagambo yuzuye ingengabitekerezo ubu bushakashatsi buvuga ko bakwiye kwamaganwa harimo Joseph Matata washinze urwitwa clirr.org; Major Kanyamibwa Jacques washinze Jkanya.free.fr; Musabyimana Gaspard (musabyimana.net); Nyirubugara Olivier(only.nl); Padiri Nahimana Thomas na Fortunatus Rudakemwa bashinze ‘le Prophet.fr na le prophete.jimdo.com.
Mu bandi bashinze imbuga banyuzaho amagambo arimo ingengabitekerezo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo Rudasingwa Théogène, abo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa n’abandi.
Ubu bushakashatsi bunagaragaza ko hari inzu z’amacapiro zifashishwa mu gukuza ingengabitekerezo, guhakana no gupfobya Jenoside mu mahanga, amwe yashinzwe n’Abanyarwanda n’abanyamahanga ariko bahuriyeho ku gutambutsa ibyo bitekerezo.
Muri ayo bugaragaza ‘Editions Sources du Nil’ yashinzwe na Eugène Shimamungu; Editions La Pagaie ya Ndagijimana Jean Marie Vianney; Editions du Panama, Editions Duboiris yashinzwe na Charles Onana n’izindi.
By’umwiriko Editions Sources du Nil igarukwaho ko yasohoye ibitabo by’abakoze Jenoside bahamwe n’ibyaha baburanishijwe na TPIR nka Nahimana Ferdinand, Karemera Eduard na Ngirabatware Augustin. Mu batangaje ibitabo muri iyi nzu harimo n’abagishakishwa n’ubutabera mpuzamahanga nka Mpiranya Protais.
Abakoze Filime mbarankuru yitwa “Rwanda’s Untold Story” barimo ‘Jane Corbin na John Conroy’ bakayinyuza kuri BBC 2, bagarutsweho n’ubu bushakashatsi kuko ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, igatanga ibimenyetso bidafite ishingiro; igaragaza ko imibare ivugwa y’Abatutsi bapfuye mu Rwanda atari yo, ko abari bahari batarengaga 500 000.
Ubu bushakashatsi bugaruka ku maradiyo na televiziyo zitandukanye zatambukije ibiganiro bihakana bikanapfobya Jenoside arimo nka Radiyo Itahuka, Radiyo Ijwi rya Demokarasi, Radiyo Impala, Radiyo Inyabutatu, Radiyo Ijwi rya Rubanda na Radiyo Ikondera, Televiziyo y’Abafaransa ‘France 2’ n’ibindi.
Ubu bushakashatsi bunavugamo abanyamakuru nka Charles Onana, Pierre Péan [Uheruka gupfa] n’abandi bagiye basohora ibitabo bipfobya Jenoside bisomwa kandi bizanakomeza gusomwa, abakora inkuru zishushanyije n’abandi.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Makuza Bernard, yavuze ko nta gitangaje kubona abantu bafite ingengabitekerezo, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Rwanda no mu mahanga ahubwo ko ikibazo gikomeye cyaba hari ababibona bakavunira ibiti mu matwi.
Ati “Nk’uko n’abandi bashakashatsi babigaragaza, nta gitangaza kubona tubona ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi kuko byarateguwe ahubwo byaba ari akaga tubirebereye tukicekekera kandi tuzi ukuri.”
Perezida wa Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, Senateri Rugema Michel, yavuze ko mu ngamba zashyirwaho harimo gushishikariza ibihugu by’amahanga gushyiraho amategeko ahana ingengabitekerezo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko hagati y’umwaka wa 2016-2019, bwakiriye dosiye z’abantu bakekwaho ingengabitekerezo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 1680 bari mu gihugu ariko ko bavuye ku 1140 mu mwaka ubanza bakagera muri 350 muri Kamena 2019.
Mu 2017/2018, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro z’ibirego 218 byo gushakisha abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bihishahisha mu mahanga.




Ibitekerezo 0