00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twagirayezu Emmanuel yatorewe kuyobora akarere ka Karongi by’agateganyo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 5 September 2019 saa 02:38
Yasuwe :

Twagirayezu Emmanuel ni we watorewe kuba ayoboye akarere ka Karongi by’agateganyo nyuma y’iminsi ibiri abari bagize Komite nyobozi beguye ku mwanya y’ubuyobozi.

Twagirayezu yari asanzwe mu nama Njyanama ahagarariye Umurenge wa Mubuga.

Taliki kuwa 02 Nzeri 2019 nibwo Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois n’abamwungirije bombi, Bagwire Esperance wari ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, na Mukashema Drocella wari ushinzwe imibereho y’abaturage basabye Njyanama kwegura kubera impamvu zabo bwite.

Biteganyijwe ko inama Njyanama y’akarere ka Karongi izaterana bitarenze iminsi 90 bagatora komite nyobozi nshya nkuko biteganywa n’amategeko.

Twagirayezu yari asanzwe mu nama Njyanama ahagarariye Umurenge wa Mubuga.
Guverineri Munyantwari Alphonse (hagati) ashimira abajyanama nyuma yo gutora meya mushya w'agateganyo
Bamwe mu bajyanama b'akarere ka Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages