00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“ Twamaganye BBC, ntituzemera ko hagira utugorekera amateka"

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 24 October 2014 saa 07:30
Yasuwe :

Abanyarwandakazi batandukanye batuye mu mujyi wa Kigali bakoze urugendo rwo kwamagana Filimi yakozwe BBC bavuga ko ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bashimangiye ko ntawe bazemerera kugoreka amateka yabo, kuko ngo bayazi bihagije.
Impuzamiryango “ Pro-Femme Twese Hamwe” ifatanyije n’inama y’Igihugu y’Abagore, bakoze urugendo rwatangiriye ku nyubako ya KBC, rukomereza mu Ngoro y’Inteko ishinga aho basaba ko ibikorwa bya BBC mu Rwanda byahagarikwa kandi BBC (…)

Abanyarwandakazi batandukanye batuye mu mujyi wa Kigali bakoze urugendo rwo kwamagana Filimi yakozwe BBC bavuga ko ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bashimangiye ko ntawe bazemerera kugoreka amateka yabo, kuko ngo bayazi bihagije.

Impuzamiryango “ Pro-Femme Twese Hamwe” ifatanyije n’inama y’Igihugu y’Abagore, bakoze urugendo rwatangiriye ku nyubako ya KBC, rukomereza mu Ngoro y’Inteko ishinga aho basaba ko ibikorwa bya BBC mu Rwanda byahagarikwa kandi BBC igasaba imbabazi kuko yakomerekeje abanyarwanda.

Mu myiyereko, bagendaga baririmba indirimbo z’uko bashyigikiye Perezida Kagame kandi biteguye guharanira ishema ry’igihugu cyabo. Bavugaga ko umunyamakuru wa BBC yapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , ndetse akibasira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.

Iyi filime y’iminota 59 yiswe “ Rwanda’s Untold story ” yanezwe bikomeye na Leta y’ u Rwanda, bavuga ko ipfobya Jenoside ku buryo bukomeye, nk’aho iha ijambo abavuga ko ‘Jenoside yo mu Rwanda yaguyemo Abatutsi ibihumbi 200.

Bageze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bakiriwe n’abayobozi b’imitwe yombi , Hon Bernard Makuza uyobora umutwe wa Sena na Hon Donatille Mukakalisa uyobora umutwe w’Abadepite.

Hon Donatille Mukakalisa yavuze ko bafite uburenganzira bwo kwamagana umuntu wese uharabika igihugu cyabo, ndetse ko Inteko yiteguye kumva no kwakira ibyo basaba.

Mukasine Beatrice Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore yatanze ubutumwa abagore bo muri aya mashyirahamwe yitabiriye uru rugendo bageneye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi. Yagize ati:’ "Twamaganye twivuye inyuma umunyamakuru Jane Corbin, wakoze iyi filme ‘’Rwanda’s Untold Story’’ igaragaramo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gupfobya Perezida Paul Kagame wari ku isonga ry’abayihagaritse akaba no ku isonga ry’abagejeje Abanyarwanda ku iterambere rigaragarira buri wese ku Isi’’

Abagore amagana mu rugendo rwo kwamagana BBC

Muri ubu butumwa kandi basabye ko inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko yazegera izindi nteko zo ku Isi hose, bakiga ku mushinga w’itegeko rigenera ibihano abantu bapfobya Jenoside aho baba bari hose, kuko bimaze kugaragara ko mu bihugu byo hanze hari abapfobya Jenoside bigafatwa nk’ibisanzwe kuko nta tegeko rirho ribihanira.

Abayobozi bw’Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, bemereye abo bagore ko ubwo butumwa babwakiriye ko kandi bagiye kubwigaho bakazabubonera ibisubizo vuba kandi byubaka, ndetse banasaba abo bagore kudakomeza kwita ku babaca intege, ku bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubakomeza gusebya abayobozi bakuru b’igihugu, ahubwo babakangurira ibi byose bigomba kubatera imbaraga zo gukomeza gukora cyane kugirango bagere ku iterambere bifuza kandi rizaramba.

Bavuye mu Nteko bakomereje urugendo ku Cyicaro cya BBC i Remera, aho aba bagore bagiye kugaragaza BBC ko yabahemukiye icisha iriya filime ku gitangazamakuru cyayo, ndetse yaba mu ndirimbo baririmbaga ndetse no mu magambo bavugaga, bagaragazaga ko bamaganye BBC ndetse n’umunyamakuru Jane Corbin, wakoze iyi filme.

Bazayirwe Beatrice ni umwe mu barokowe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimihurura. Yagize ati “ Narokokeye ku Gishushu, narokowe na Perezida wacu Paul Kagame, ubu ndi umupfakazi. Hari aho twavuye habi , aho tugeze ni heza kandi aho Perezida wacu yadukuye turahazi ntawe uteze kuhadusubiza. Bareke rero kudutoneka, batugorekera amateka. BBC n’abambari bayo ntacyo bazageraho , ntabwo Jenoside yatewe na Perezida wacu Paul Kagame ahubwo yatewe na Perezida Habyarimana n’abambari be.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages