Uyu mubyeyi w’abana batandatu n’abuzukuru batatu, mu buhamya yatanze, yavuze ko yatangiye kwitabira ibi biterane mu 2011.

Ni ubuhamya yatanze mu giterane cyabaga ku nshuro ya 11, cyabereye muri Kigali Convention Centre cyitabirirwa n’abasaga 5000 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Burundi, Amerika, Canada n’ibindi byo ku migabane ya Amerika, Aziya na Afurika.

Uyu mubyeyi yavuze ko mbere y’umwaka wa 2011, yari atsikamiwe n’ubukene ariko nyuma yo guhugurwa n’umuryango wa Women Foundation Ministries no kwigira ku buhamya bwa bamwe mu bitabiriye ibiterane bya All Women Together yabaye mushya.

Ati “Tukiza muri iki giterane cya All Women Together urukundo Apôtre Mignone yatweretse nabonye ko uyu muryango utareba abagore bo mu mujyi gusa natwe bo mu cyaro utugeraho.”

“Nyuma yo kutwakira tuvuye mu ntara yakomeje kutuba hafi, ku munsi w’umugore yaradusuye, azanye imyenda myinshi ifungiye hamwe buri mugore wese aramwambika, Imana ikomeze kubaka iri huriro kuko ryubaka imiryango idakomeye”.

Mukarurinda yavuze ko bwa mbere ari kumwe na bagenzi be bavuye mu majyaruguru, bari bazi ko batarakirwa kubera ukuntu basaga nabi nta n’umuntu ubazi.

Ati “ Muri ibyo bihe baratwakiriye baradukarabya twari dusa nabi, mu Kinyarwanda baravuga bati uwambaye injamba ntagira ijambo, nta wundi muntu wari kuduha ijambo uretse umukozi w’Imana.”

“Nakomeje gukurikira inyigisho n’ubuhamya bamwe batangira hano, buri mwaka uko ibi biterane biba najyaga nza nkava mu bwiza njya mu bundi mu by’ukuri naratyajijwe ku buryo bukomeye.”

Nyuma yo kwitabira ibi biterane inshuro ebyiri, mu 2013 uyu mubyeyi yakoze ubukwe asezerana kubana akaramata n’umugabo bari bamaranye igihe kinini , ikintu yari yarifuje kuva kera.

Ati “Ndashima Imana ku bw’iri huriro kuko ryubaka imiryango , Apôtre yatwigishije gushyira ibintu ku murongo, ubu umugabo wanjye arifuza kubona umuntu watumye mpinduka kuko namusabaga buri kimwe mbese nari umuzigo w’umuryango, ariko uyu munsi ndagura ikote nkariha umugabo wanjye.”

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma y’ubumenyi yungukiye mu bikorwa bya Women Foundations Ministries, yiteje imbere kuko afite ikigo cy’ubuhinzi abareye umuyobozi gitanga umusaruro ushimishije.

Mukarurinda Elizabeth yavuze ko nyuma yo kwitabira ibiterane bya All Women Together yabaye mushya binyuze mu kwigira ku buhamya bwa  bagenzi be
Mukarurinda Elizabeth yavuze ko nyuma yo kwitabira ibiterane bya All Women Together yabaye mushya binyuze mu kwigira ku buhamya bwa bagenzi be
Mukarurinda Elizabeth ubu ni umugore ushima Imana wiyubatse akubaka n'umuryango we
Mukarurinda Elizabeth ubu ni umugore ushima Imana wiyubatse akubaka n'umuryango we
Kuri ubu asigaye agenda mu modoka ye nyamara mbere n'itike imugeza  i Kigali yari afite kuko yabanzaga kuyisaba umugabo we
Kuri ubu asigaye agenda mu modoka ye nyamara mbere n'itike imugeza i Kigali yari afite kuko yabanzaga kuyisaba umugabo we
All Women Together itegurwa na Women Foundation Ministries, ni kimwe mu bikubiye mu muhamagaro wa Apôtre Alice Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church
All Women Together itegurwa na Women Foundation Ministries, ni kimwe mu bikubiye mu muhamagaro wa Apôtre Alice Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church
Women Foundation Ministries ifite ibikorwa  bigamije gufasha abari n’abategarugori kwiremamo icyizere no kubaka umugore ubereye umuryango
Women Foundation Ministries ifite ibikorwa bigamije gufasha abari n’abategarugori kwiremamo icyizere no kubaka umugore ubereye umuryango