Mbere ya tariki 16 Mutarama 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari n’imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ntiyakundaga kuvuga k’u Rwanda cyane, ibintu byaje guhinduka kuri iyi tariki ubwo yandikaga ubutumwa kuri Twitter agaragaza ko afata Perezida Kagame nk’umwe mu bagize umuryango we.

Ubu butumwa bwe bwaherekejwe n’uruzinduko yagiriye mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022 ndetse agirana ibiganiro na Perezida Kagame bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Kuva kuri iyi tariki Lt Gen Muhoozi amaze kwandika kuri Twitter ye ubutumwa 22 bufite icyo buvuga ku Rwanda cyangwa Perezida Kagame. Muri ubu butumwa harimo ubugera kuri butatu yanditse mu gihe kitageze ku masaha 11.

Ubuheruka ni ubwo yanditse agaragaza ko ababangamiwe no kwiyunga kwe na Perezida Kagame yita Nyirarume ari abatabifuriza ibyiza, aho yagize ati “Abantu bonyine bababajwe no kwiyunga kwanjye na data wacu ni abanzi bacu twembi! Sinzi icyo bazakora mu minsi mike ubwo azampa umurage wanjye!”.

Ubu butumwa bwari buherekejwe n’ifoto yafatiye i Kigali ari kumwe na Perezida Kagame bwaje gato nyuma y’indi foto ye yari yegeranyije n’iya Perezida Kagame ibizwi nka ‘collage’ yashyize kuri Twitter ariko ntiyagira icyo avuga.

Uretse ubu butumwa mu bihe bitandukanye Lt Gen Muhoozi yagiye yandika kuri Twitter agaragaza ko u Rwanda na Uganda bifite byinshi bihuriyeho. Urugero ni nk’ubwo yanditse ku wa 7 Gashyantare 2022.

Yagize ati “Col James Burabyo, Umusirikare w’u Rwanda, aterera isaluti Umugabo w’Ikirenga ubwo hizihizwaga ukwibohora. Nta n'umwe uzahagarika ubufatanye n’ubuvandimwe bwacu.”

Ubu butumwa bwari buherekeje ifoto igaragaza Col James Burabyo aterera isaluti Yoweri Museveni. Ni igikorwa cyabaye ubwo hizihizwaga ukwibohora kwa Uganda.

Ubu butumwa bwanditswe nyuma y’iminsi mike yanditse ubundi bugira buti “Inama hagati ya data wacu na mukuru wanjye, ndishimye cyane! Umuryango wacu wa Afurika y’Iburasirazuba wongeye kwiyunga! Afurika y’Iburasirazuba irimo n’abavandimwe bacu bo muri RDC umunsi umwe izaba igihugu kimwe”.

Yashoje intambara hagati y’abagore bivugisha benshi

Ubu butumwa Muhoozi yandika ni bumwe mu bukunze kuzamura amarangamutima y’abantu benshi, bamwe bakagaragaza ko ibyo akora hari igihe arengera mu gihe abandi bavuga ko imbaraga ashyira mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda ari ntagereranwa.

Nko ku ifoto ye na Perezida Kagame yashyize hanze ku wa 13 Gashyantare 2022, uwitwa Uratangaza iki ? yanditse agira ati “ese ubu ntamaze kurambirana ra ?”, uwiyise Ingangurarugo we yagize ati “Umva boss nta kuntu wagabanya izi nkuru se ko zirambiranye?”

Izi mpaka zongeye kuzamuka ku wa 12 Gashyantare 2022, ubwo yandikaga avuga ko “Intambara yonyine yifuza hagati y’u Rwanda na Uganda ari iy’abagore bakomoka muri ibi bihugu byombi bahatana mu bwiza.”

Yakomeje avuga ko “hakwiye gushyirwaho irushanwa ry’ubwiza rizajya rihuza Abanyarwandakazi n’Abagandekazi ndetse hagatangwa ibihembo.”

Ubu butumwa bwe bwakorewe ‘Retweets’ zirenga 800 ndetse buvugwaho n’abatagira ingano, bamwe muri aba batangiye guhatana berekana ko Uganda ihiga u Rwanda mu kugira abagore n’abakobwa beza, mu gihe Abanyarwanda bo bagaragazaga ko kuri iyi ngingo Uganda itakoramo. Ubu butumwa bwabaga buherekejwe n’amafoto y’abakobwa b’uburanga baturuka mu bihugu byombi.

Muhoozi yongeye kwenyegeza umuriro ubwo yavugaga ko nubwo yatangiye iri rushanwa ariko kuri we uzahorana ikamba ry’ubwiza ari umugore we, Charlotte Kainerugaba.

Ubu butumwa bwakuruye impaka nk’izo ubwo yaherukaga kwandika avuga ko uyu mugore we ari we mwiza ku Isi.

Bamwe bahise bagaragaza ko konti ya Twitter y’uyu mugabo ashobora kuba atari we uyikoresha, kuko bigoranye ko yabona umwanya wo kwandika ubutumwa bwinshi nk’ubu kandi butagaruka na rimwe ku buzima bw’igihugu.

Kugeza ubu iyo usuye Twitter ya Muhoozi ubona ko ubutumwa azajya yiyandikira buzajya buherekezwa na MK nk’impine y’amazina ye gusa nta na rimwe harasohoka ubutumwa buteye uko, ibintu bikomeza gushyira abantu mu rujijo bibaza niba ariwe wiyandikira ubwo butumwa cyangwa se niba bikorwa n’undi muntu.