Yabibasabye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeri 2022, ubwo yasozaga Itorero Inkomezamihigo icyiciro cya munani, ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 1000, mu Karere ka Huye.
Ibikorwa byo kurisoza byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.
Minisitiri Mbabazi yavuze ko igihugu gikomeje gutera imbere, ariko hakiri byinshi byo gukora.
Yabibukije ko "Intore itorezwa gutumwa", abasaba kujya guhangana n’ibibazo biri aho batuye. Ibyo bibazo birimo gutwita kw’abangavu, imirire mibi mu bana, ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ubuzererezi n’ibindi.
Intwaro yo gutsinda umwanzi w’u Rwanda
Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko gukora cyane kandi bakibuka kurinda ibyo igihugu cyagezeho, abashaka kubisenya.
Yabasabye gukoresha amaboko yombi kugira ngo bagere ku ntego vuba.
Ati "Ikindi ni uko twifuza ko mukoresha amaboko abiri. Ukuboko kumwe guhangane no kubaka igihugu cyacu kuko umwanzi ushaka gusenya tumutsindisha gukora cyane."
"Ukuboko kwa kabiri guhangane ku mbuga nkoranyambaga, tubabeshyuze ibyo birirwa babeshya. Muri benshi kandi n’izo mbuga muziriho; mushobora gukora byinshi cyane."
Yavuze ko mu Ukuboza 2021 urubyiruko rwari rwitabiriye itorero rwahawe telefone 550, abizeza ko nabo bizabageraho igihe nikigera, kugira ngo guhanahana amakuru bikomeze kugenda neza.
Urubyiruko rwitabiriye iri torero rwiyemeje kujya gukora ibyubaka igihugu, no kwigisha abandi rwari ruhagarariye.
Sibamana Emmanuel yagize ati "Twafashijwe kongera kumva uruhare rwacu mu iterambere ry’urubyiruko duhagarariye n’iry’igihugu muri rusange, binyuze mu biganiro twahawe n’abatoza batandukanye."
Yavuze ko batojwe kumenya u Rwanda, kurukunda no kurwitangira, bityo batashye babyiyemeje.
Iri torero ryahawe insanganyamatsiko igira iti "Ubuzima bwanjye, agaciro kanjye; kureba kure amahitamo yanjye".
Ryitabiriwe n’abagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko; urubyiruko rw’abakorerabushake n’abandi bayobozi b’urubyiruko kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rwego rw’Umurenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!