00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twiteguye kuburizamo uzapima guhungabanya umutekano mu gihe cy’amatora-IGP Gasana

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 11 July 2017 saa 03:44
Yasuwe :

Polisi yijeje Abanyarwanda umutekano usesuye mu bihe by’amatora y’umukuru w’igihugu na nyuma yayo, ibasaba gukorana na yo bya hafi no kwirinda kuba ibikoresho by’abifuza ko amatora atagenda neza.

Hari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru n’izindi nzego kuri uyu wa 11 Nyakanga ku ngingo zirebana n’imyiteguro y’amatora n’uburyo umutekano wanozwa kugira ngo azabe mu bwisanzure.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko kimwe n’izindi nzego Polisi y’Igihugu na yo yateguye uko umutekano ukwiye kuba umeze mu gihe cy’amatora kugira ngo hatazaba inkomyi iyo ari yo yose.

Yavuze ko Polisi izaba ifite inshingano zo gukurikirana ko umutekano wifashe neza mu gihugu hose no kurena ko ibiteganywa n’amategeko byubahirizwa haba mu gihe cy’amatora, nyuma yayo n’igihe cyose.

Yagize ati “Ndizeza Abanyarwanda umutekano muri iki gihe cy’amatora. Inzego z’umutekano ziteguye kuburizamo uwo ari we wese uzapima guhungabanya umutekano mu gihe nk’iki turimo ndetse no mu gihe cyose. Twiteguye neza kandi turabizeza ko nta kintu gishobora gutuma habaho umutekano muke, Polisi ifatanyije n’izindi nzego.”

Yakomeje agira ati “By’umwihariko tuzabungabunga umutekano ku biro by’itora mu gihugu hose kugira ngo abagiye gutora babikore nta nkomyi, nta muvundo, nta kibahungabanyije. Polisi igomba gutanga umutekano ahantu hose hateguwe igikorwa cyo kwiyamamaza, abafite intege nke nk’abasaza, abakecuru, abagore batwite, abazanye impinja, abaharwariye n’abafite ubumuga butandukanye dufatanyije n’izindi nzego kugira ngo bafashwe nta kibazo.”

Umutekano wo mu muhanda na wo uzitabwaho hakumirwa impanuka; imodoka zateguwe gukoreshwa zikaba zigomba kuba zifite ubuziranenge.

Polisi kandi yatangaje ko ifite inshingano zo guherekeza abakandida mu gihe cyo kwiyamamaza mu gihugu hose no guherekeza ibikoresho by’amatora.
Abanyarwanda basabwe kwirinda gukoreshwa n’abadashaka ko amatora agenda neza.

IGP Gasana yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda ibihuha, imvugo isesereza, ingengabitekerezo mbi n’imyitwarire inyuranye n’imyifatire myiza ibereye abanyarwanda yabashora mu bibazo bituma habaho gukurikiranwa.

Yagize ati “ Dukwiye no kwirinda kuba ibikoresho by’abifuza ko amatora atagenda neza. Twese dufatanye kugira ngo dukumire uwo ari we wese wazana ibibazo mu buryo ubwo ari bwo bwose bwatuma habaho gukurikiranwa.”

Yakomeje asaba abaturage gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo icyaboneka kiwuhungabanya kimenyekane ku gihe bityo abari mu kaga babashe gutabarwa.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku itariki ya 3 Kanama uyu mwaka ku banyarwanda bazatorera mu mahanga n’itariki 4 Kanama ku bazatorera imbere mu gihugu. Abakandida bazahatana ni Perezida Paul Kagame watanzwe n’umutwe wa Politiki wa FPR, Dr Frank Habineza wa Green Party na Philippe Mpayimana wiyamamaza ku giti cye. Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 14 Nyakanga 2017 hirya no hino mu turere.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko abashaka kuzahungabanya umutekano mu gihe cy'amatora bazaburizwamo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Amatora, Munyaneza Charles yavuze ko ibitangazamakuru bizashyrirwaho urubuga rungana rwo gukurikirana ibibera mu matora
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, IGP Emmanuel Gasana, Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura(RMC),(wa nyuma iburyo)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama Nkuru y'Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo(wa kabiri ibumoso) yari yitabiriye iyi nama
Polisi yatangaje ko yiteguye kunoza umutekano mu gihe cy'amatora
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Theos Badege(iburyo)

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages