Ibi yabigarutseho ubwo yagaragazaga ko Igihugu cye cyitegura gutangiza kuburanisha urubanza mu mizi ruregwamo Pierre Basabose na Seraphin Twahirwa bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ambasaderi, Bert Versmessen, yabajijwe ku cyo atekereza ku kuba abantu bagaragaza ko igihugu cy’u Bubiligi gifatwa nka kimwe mu bihugu bifite abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi benshi bakihishashamo.
Yavuze ko atari ko we abitekereza bitewe n’uko nubwo abyumva inshuro nyinshi ariko ari amakuru adafitiwe gihamya. Yagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana no kuba hari bamwe mu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babarizwa muri icyo gihugu no kuba kitarohereza abakekwaho ibyaha mu Rwanda.
U Bubiligi ni cyo gihugu cyabaye icya mbere cyo hanze y’u Rwanda cyaburanishije abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu 2001 habaye urubanza rwasize abagera kuri bane bahamijwe ibyaha by’intambara dore ko bari bataremeza guhana ibyaha bya Jenoside.
Mu 2019 nibwo umuntu wa mbere ari we Neretse Fabien uzwi nka Nsabimana yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoreye muri Kigali na Mataba, akatirwa igihano cy’imyaka 25 biba intambwe ikomeye itewe.
Kuri ubu hamaze kuburanishwa imanza eshanu zahamijwemo ibyaha abantu bagera ku icyenda ndetse bagenerwa n’ibihano.
Ambasaderi Bert Versmessen, yagaragaje ko nubwo inkuru zivuga ko igihugu cye ari cyo gifite abantu bavuye mu Rwanda bakoze Jenoside benshi bakihishahisha, nta bimenyetso bifatika bihari kandi ko ubu hatewe intambwe mu mikoranire n’u Rwanda.
Ati “Mu by’ukuri murebye urutonde rw’ibihugu rw’abakoze Jenoside yakorewe abatutsi rwohererejwe, bagera 1500 bakihishahisha ariko ibyinshi muri byo biri ku mugabane wa Afurika. Nibaza ko twakoze icyo twasabwe, tukaba tuzanakomeza tunibanda kuri ayo mazina ahanini. Ku bijyanye no kubahiga nabyo, nibyo tubifitiye ubushobozi, ndibaza ko dukora uko dushoboye twifashishije amakuru dufite, kandi turiteguye no kubikora.”
Ku bapfobya yarumye ahuha
Yagaragaje ko u Bubiligi ari Igihugu kigendera ku mategeko n’amategeko, bityo ko ku birebana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bishobora gufatwaho icyemezo gusa n’abacamanza.
Ati “Nk’urugero, ibirebana n’Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bisaba kugaragaza neza koko niba uwo muntu apfobya imbere y’abacamanza, bakagaragaza ko ari ugupfobya."
Yavuze ko byasaba ko hatangwa amakuru cyangwa bagatanga amazina y’abo bavuga ko bakora ibikorwa byo gupfobya, bikaba byaregerwa urukiko akaba ari rwo rwemeza ko ibikorwa byabo bigamije gupfobya Jenoside.
Yashimangiye kandi ko bazi neza agaciro ko gukumira gupfobya Jenoside cyane ko ari icyiciro cya nyuma cy’umugambi wayo ariko gishobora no kubyara indi.
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, avuga ibi nyamara mu gihe igihugu cye gisa n’icyahaye rugari abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n’urubyiruko ruhuriye mu cyiswe Jambo Asbl.
Abagize iri huriro ryagiye risohora inyandiko nyinshi bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe abahutu, ku buryo iyo bageraga mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoraga ibinyuranye nabyo.
Kuki butabohereza mu Rwanda?
Kuva mu 2001 u Bubiligi bwatangira gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nta munyarwanda n’umwe burohereza kuburanira mu Rwanda nk’uko bimwe mu bihugu bibikora.
Ikibazo cyo kohereza abatawe muri yombi bakurikiranweho icyaha cya Jenoside mu Rwanda yagaragaje ko gisa n’ikigoye ariko kandi ku rundi ruhande cyoroshye.
Ati “Kugira ngo umuntu yoherezwe mu kindi gihugu bisaba kuba ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’imikoranire mu buryo bw’ubutabera yo guhererekanya abanyabyaha.”
Kuri ubu u Rwanda n’u Bubiligi nta masezerano y’imikoranire bifitanye yo guhanahana abanyabyaha bityo bikaba n’impamvu ituma iki gihugu kitohereza abagifatiwemo kuburanira mu Rwanda.
Ikindi cyagaragajwe ni uko usanga hari ababa bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi bityo ko butapfa kohereza umuturage wabwo kuburanira mu kindi gihugu.
U Bubiligi ariko kandi bushingiye ku bubasha mpuzamahanga bugaragaza ko nubwo nta masezerano y’imikoranire mu guhererekanya abanyabyaha ibihugu byombi bifitanye ariko abakoze ibyaha bagomba kubihanirwa.
Ubusanzwe ububasha mpuzamahanga bukoreshwa ku bantu bakoze ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, nib o bakurikiranwa hatitawe ku kuba bari aho bakoreye icyaha.
Ibyaha mpuzamahanga birimo ibya Jenoside, ibyaha by’intambara, iyicarubozo, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibindi bitandukanye.
Ambasaderi, Bert Versmessen, kandi yagaragaje ko gufata icyemezo cyo kuburanisha aba bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ari na byo bihenze kurusha uko bakoherezwa mu Rwanda.
Yagaragaje kandi ko igihugu cye kizakomeza gufatanye n’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere ubutabera ndetse n’ibiganiro bizakomeza gukorwa hagati y’impande zombi ku bijyanye no kuba habaho amasezerano yo guhana hana abanyabyaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!