Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 9 Ukuboza 2021 na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, ndetse n’Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera.
Abazafashwa kwiteza imbere ni abatuye mu turere umunani tw’u Rwanda dukennye kurusha utundi, turimo Gicumbi, Burera, Ngororero, Nyamasheke, Nyaruguru, Rutsiro, Gisagara na Huye aho dufite igipimo cy’ubukene kiri hagati ya 40% na 68%.
Ambasaderi Versmessen yavuze ko gufasha aba baturage biri muri gahunda iki gihugu gifite yo kutagira n’umwe gisiga inyuma mu rugendo rw’iterambere.
Ati “Gushyira imbere abakeneye ubufasha kurusha abandi muri utu turere umunani biri muri gahunda dufite yo kutagira n’umwe dusigaza inyuma. Guteza imbere abagore, urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga ni ingenzi ku kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwashegeshwe na Covid-19.”
Maxwell Gomera yavuze ko isinywa ry’aya masezerano ari bumwe mu buryo bwo gukemura ibibazo by’abaturage byari bimeze nk’ibyashyizwe ku ruhande kubera Covid-19.
Yagize ati “Ubwo turi kuva mu cyorezo, dufite amahirwe yo kongera gushyiraho uburyo bwo gukemura ibibazo by’ingutu byibasiye abaturage. Gukorana n’abantu bakennye, kumenya uburenganzira bwabo no guteza imbere imishinga yabo ni intangiriro nziza mu rugendo rugana ku iterambere.”
Bimwe mu byo bazafashwa harimo guteza imbere imishinga na za koperative z’abagore, urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga binyuze mu mahugurwa, ubufashamyumvire, ubucuruzi no guhanga imirimo mishya.
Hazashyirwa ingufu kandi mu bukangurambaga bugamije kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose ribakorerwa binyuze mu bitangazamakuru ndetse abantu bashishikarizwe guhindura imyumvire babafiteho ikunda kubabera imbogamizi mu iterambere ryabo.
Ambasaderi Versmessen na Gomera bavuze ko hakenewe kongera imbaraga mu guteza imbere abafite ubumuga kuko bakunze gusigazwa inyuma kurusha abandi kuko benshi aba batarize, bafite ibibazo by’ubuzima kandi ari n’abakene.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!