Kuwa 27 Kanama 2015, i Berlin mu Budage, Perezida Gauck yatumiye Ambasaderi Igor Cesar, amubwira ko ajya atangazwa n’ukuntu u Rwanda rwateye imbere kandi rwaranyuze mu bihe bibi birimo na jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Perezida w’u Budage avuga ko u Rwanda ari ijwi rikomeye rya Afurika mu bijyanye n’imiyoborere myiza ndetse n’iterambere rihamye, rwagezeho mu gihe gito ruvuye mu bihe bikomeye.
Perezida Gauck yanabajije Amb.Cesar ibibazo byinshi bijyanye n’ukuntu rwageze ku majyambere ahamye, avuga ko ari nk’ibitangaza, anamubaza ku mpunzi z’Abarundi mu Rwanda no ku kuba Itegeko Nshinga ryavugururwa, Perezida Kagame akiyamamariza manda ya gatatu.
Muri ibyo biganiro, Amb.Cesar yahaye Perezida Gauk intashyo yahawe na Perezida Kgame, anamwizeza ko ubufatanye bwiza buranga ibi bihugu buzakomeza kujya mbere.
U Rwanda n’u Budage byatangije umubano mu bya dipolomasi guhera mu mwaka wa 1963.
U Budage, ni kimwe mu bihugu bifatanya n’u Rwanda ku buryo bwihariye, bakaba banaheruka gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bikorwa by’imyaka 3 (2015-2017).
U Budage buherutse gutera inkunga u Rwanda ya miliyoni ziyingayinga 70 z’amayero (Euro), aya akaba asaga miliyari 56 z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO