Icyo gikorwa cyabereye Arusha muri Tanzaniya, ku kicaro cy’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) Kuri uyu wa 23 Nzeli, inkunga batanze ikaba ingana na miliyoni 30 z’amayero, akaba asaga miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya mafaranga akazakoreshwa mu gukingira abana bato indwara z’ibyorezo.
Miliyoni 20 z’amayero angana na miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kugura inkingo. Andi miliyoni 10 z’amayero asigaye akazakoreshwa mu gushyiraho ikigo cy’intangarugero kigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga muri aka karere.
Iyi gahunda kandi izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’ikigo gitanga inkingo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, GAVI Alliance.
Amb. Dr. Richard Sezibera, umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba yavuze ko yishimiye iyo nkunga.
Yagize ati:” Twishimiye iyi nkunga duhawe na leta y’u Budage. Iyi nkunga yerekana ko u Budage ari inshuti magara y’abaturage bo muri aka karere.”
Kuva muri 2012 kugeza magingo aya, u Budage bumaze gushora miliyoni 60 z’amayero mu karere ka Afurika y’uburasirazuba mu rwego rwo gufasha ibihugu bikagize guha inkingo zitandukanye abana bato.
Leta y’u Budage ifite gahunda yo gufasha abana basaga miliyoni 300 kubona inkingo zitandukanye mu isi hose harimo n’abo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO