00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bwahaye u Rwanda icyemezo cy’ubuziranenge kizongera agaciro k’ibyo rushora hanze

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 October 2017 saa 03:45
Yasuwe :

Ikigo cy’u Budage cy’Ubuziranenge (DAKKS), cyahaye icy’u Rwanda (RSB), icyemezo cy’ubuziranenge kizaha uburenganzira laboratwari za RSB kugira ibipimo biri ku rwego mpuzamahanga kandi byizewe henshi ku isi, bikongerera agaciro n’icyizere ibyo u Rwanda rushora ku isoko mpuzamahanga.

Iki cyemezo giha uburenganzira busesuye, laboratwari z’u Rwanda gupima ubuziranenge bw’ibintu bitandukanye mu bijyanye n’ibipimo by’uburemere, ibijyanye n’ubushyuhe bikoreshwa cyane cyane mu nganda n’ibindi.

Ubwo RSB yahabwaga icyi cyemezo kuri uyu wa 25 Ukwakira 2017, Umuyobozi mukuru wayo, Murenzi Raymond, yatangaje ko iki cyemezo kigiye kongerera agaciro Laboratwari z’u Rwanda.

Yagize ati “Laboratwari za RSB zahawe ikirango cy’ubuziranenge mpuzamahanga ku buryo uramutse upimishije mu Rwanda, mu Budage cyangwa n’ahandi hose ku isi, ibipimo ubona biba bisa.”

RSB, ivuga ko ari intambwe ikomeye iteye nyuma y’imyaka isaga itatu ikora ibishoboka ngo igere aho igeze, birimo kugura ibikoresho bijyanye n’igihe, guhugura abakozi n’ibindi byo ku rwego mpuzamahanga.

Murenzi yashimangiye ko iki cyemezo kizanafasha u Rwanda kongera agaciro k’ibikorerwa mu Rwanda, cyane cyane ibyo rushora hanze.

Yagize ati “Ibi bizafasha cyane cyane gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kuba twakohereza ibicuruzwa mu mahanga byanyuze muri laboratwari zizewe kuko hari ibicuruzwa byajyagayo ntibyemerwe. Uyu munsi biraduha icyizere ko ibizajya bipimirwa mu Rwanda bishobora kujya hirya no hino ku isi byizewe.”

RSB ivuga ibigo biri ku rwego rumwe mu gutanga ibyemezo by’ubuziranenge u Rwanda rwahawe atari byinshi ndetse ko impamvu yahisemo kugihabwa n’u Budage ari uko byinshi mu byo u Rwanda rushora hanze bijya ku mugabane w’u Burayi.

Umukozi w’uruganda Africa Improved Food, Ntakiyimana Isaie, yavuze ko iki cyemezo kizafasha inganda zitandukanye, nk’urwabo rwahuraga n’imbogamizi igihe abagenzuzi mpuzamahanga bazaga kugenzura, baba bashaka ibipimo biri ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’imishinga y’ishami rishinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’Abadage gipima iby’ubuziranenge, Florian Paffenholz, yavuze ko RSB yakoze uko ishoboye kugira ngo ihabwe iki cyemezo kandi ko igomba no gukomeza umuhate ifite mu bikorwa byayo bya buri munsi.

Iki cyemezo RSB igihawe nyuma y’ibindi bitandukanye yagiye ihabwa mu bihe bitandukanye.

Ubuyobozi bwa RSB bushyikirizwa icyemezo cy'ubuziranenge cyo ku rwego mpuzamahanga
Bamwe mu bari bakurikiranye uyu muhango
Umukozi w'Uruganda Africa Improved Foods, Ntakirutimana Isaie
Umuyobozi Mukuru wa RSB, ,Murenzi Raymond
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond aganira n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages