Amakuru y’iyoherezwa rya Twagiramungu yemejwe n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’U Rwanda, Faustin Nkusi ariko avuga ko byinshi bimwerekeyeho bizatangazwa kuri uyu wa Gatanu.
Yagize ati “Inzego z’ubutabera z’u Budage zemeje ko yoherezwa ariko ntabwo aragera hano.”
Twagiramungu yari ari ku rutonde rw’abashakishwaga n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku bw’uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



















TANGA IGITEKEREZO