Uru rukiko rwa Karlsruhe ruherereye mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba rwatangaje ko Rwabukombe wahoze ari Umuyobozi wa Komine Muvumba agomba kongera kuburanishwa n’ubwo hari bimwe bitazagarukwaho.
Perezida w’urukiko, Jörg-Peter Becker, yatangaje ko kuburanishwa bwa kabiri bishobora gutuma Rwabukombe afungwa burundu.
Muri Gashyantare 2014, Rwabukombe yakatiwe igifungo cy’imyaka 14 n’urukiko rw’i Francfort nyuma yo guhamwa no kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi basaga 400 bari bahungiye mu rusengero.
Urukiko ruvuga ko uyu wahoze ari umuyobozi wa Komine Muvumba, yagize uruhare mu gutegura ubwicanyi bwabaye tariki mbere ya tariki 11 Mata 1994, nkuko inkuru ikinyemakuru Liberation gikomeza kibitangaza.
Urukiko rwavuze ko yazanye itsinda ry’Abahutu mu mudoka ari nabo bishe abari bahungiye mu rusengero, abategeka gutangira kwica abahagarikiye, nyuma aza no kugira uruhare mu kujyana imirambo mu rwobo rusange.
Urubanza rwa Rwabukombe wabanaga n’umuryango we i Francfort mu Budage kuva mu mwaka wa 2002, rwagaragayemo abatangabuhamya bagera ku 120, hasomwa inyandiko zirenga ijana, hanarebwa filimi zitandukanye ku buryo byatumye rumara imyaka igera kuri itatu.
Rwabukombe yatawe muri yombi mu mwaka wa 2011 nyuma yo gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi mu mwaka wa 2007.
Uru rubanza nirwo rwa mbere mu mateka y’u Budage ku bagize uruhare muri Jenoside yo mu Rwanda, kuva haba urubanza rw’i Nuremberg ahaburanishijwe Abanazi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi hagati y’imyaka 1945-1946, n’icyahoze ari igihugu cya Yougoslaves bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye muri icyo gihugu.
[email protected]
Twitter:@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO