00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Abajura mu by’ikoranabuhanga bagerageje kwinjira mu mabanga ya Macron

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 25 April 2017 saa 09:22
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Trend Micro cyo mu Buyapani, bwagaragaje ko abajura mu bijyanye n’ikoranabuhanga (hackers), bagerageje kwinjira mu mabanga arebana n’ibikorwa byo kwiyamamaza bya Emmanuel Macron uhatanira kuyobora u Bufaransa.

Uburyo aba ba hackers bakoresheje bagerageza kwinjira mu mabanga ya Macron, ni nabwo bifashishije binjira muri mudasobwa za Komite Nyobozi mu ishyaka ry’aba-démocrate muri Leta Zunze ubumwe za Amerika; igikorwa gishyirwa mu majwi mu byatumye Hillary Clinton atsindwa amatora.

Ikigo Trend Micro cyagaragaje ko abajura mu by’ikoranabuhanga bagiye bakora indangarubuga nshya, bagamije kujijisha abafasha Macron mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Urugero ni nk’indangarubuga yitwa mail-en-marche.fr, yatangijwe ku itariki ya 12 Mata 2017; iyo witegereje neza usanga ifitanye isano n’izina ry’ishyaka rya Macron risanzwe ryitwa “En Marche!”ariko mu by’ukuri ntibaho.

Mu gihe iki kigo kitagaragaza neza niba hari umukozi wabashije kugwa muri uyu mutego, umwe mu bantu ba hafi ba Macron, Benjamin Haddad, yavuze ko bagejejweho raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi ariko ntiyagira icyo avuga ku kuba nabo barabicyetse.

Mu kiganiro na CNN, Feike Hacquebord ukora muri Trend Micro yavuze ko nubwo bigoye kwemeza ko abagerageje kwinjira mu mabanga ya Macron ari Abarusiya, uburyo bifashishije ari kimwe neza n’ubwakoreshejwe mu kwinjira mu mabanga y’ishyaka ry’aba-démocrate muri Amerika, igikorwa gishinjwa u Burusiya.

Nubwo u Burusiya bwatangiye gushyirwa mu majwi ariko, Perezida Vladimir Putin, ntiyahwemye guhakana ko igihugu cye nta mugambi wo kwivanga mu matora y’u Bufaransa gifite.

Ibi ariko siko abasesenguzi babibona kuko bagaragaza ko kwinjira mu mabanga ya Macron byaba bifitanye isano n’uko u Burusiya bufite inyungu mu gushyigikira Marine Le Pen bahanganye.

Le Pen uherutse gusura iki gihugu ndetse kikaba cyaranateye inkunga ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ntiyahwemye kugaragaza ko atishimiye ibihano byafatiwe u Burusiya ndetse n’umugambi wo kuvana u Bufaransa muri NATO, ibintu byerekana guhuza ibitekerezo na Putin.

Ku Cyumweru tariki 23 Mata 2017 nibwo habaye icyiciro cya mbere cy’amatora ya Perezida w’u Bufaransa ahamenyekanye babiri bazavamo Perezida muri 11 bahatanaga.

Emmanuel Macron w’imyaka 39 niwe waje imbere n’amajwi 24% akurikirwa na Le Pen ufite 21.3%. Aba bombi bazavamo uzaba Perezida mu matora ateganyijwe tariki ya 7 Gicurasi.

Emmanuel Macron w’imyaka 39 yinjiriwe n'aba hackers

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages