Guhera mu mwaka wa 2005, abantu batandatu barokotse Jenoside, umuryango Survie, Ihuriro ry’imirango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu (FIDH na LDH) n’indi itandukanye, yagiye ishinja ingabo z’abafaransa zari muri Opération Turquoise gutererana ku bushake abatutsi bari mu Bisesero hagati ya tariki 27 na 30 Kamena 1994.
Gusa nyuma y’imyaka 13 y’iperereza, nta muntu n’umwe watangajwe ko abikurikiranyweho.
Ku wa 27 Nyakanga uyu mwaka, abacamanza bakoraga iperereza kuri ibyo birego bamenyesheje impande bireba ko iperereza rigiye guhagarikwa, muri Nzeri ikirego gifungwa bivugwa ko habuze ibimenyetso.
Abarokotse Jenoside bavuga ko abasirikare b’Abafaransa kuwa 27 Kamena 1994, bijeje abatutsi kubarinda nyamara bakahagera kuwa 30 Kamena, bagasanga interahamwe zamaze kubica.
Mu gihe cy’iperereza, abantu bane bahoze ari abayobozi mu ngabo z’u Bufaransa nibo bumviswe nk’abatangabuhamya barimo na Général Jean Claude Lafourcarde wari uyoboye Opération Turquoise.
Gusa abacamanza banze gutumiza abandi bakekwa barimo François Léotard wari Minisitiri w’ingabo mu gihe cya Jenoside.
Mu Kwakira uyu mwaka, abarokotse bongeye gutanga ikirego basaba ko hakongerwa gukorwa iperereza nubwo ryari ryarahagaritswe.
Bavugaga ko hari hakwiye gushakwa ubuhamya bw’abasirikare ndetse n’abanyamakuru bari bari muri kariya gace tariki ya 27 Kamena 1994.
Abacamanza bo bategetse ko ibyasabwe n’aba bantu ngo ntacyo byakongeraho mu kugaragaza ukuri.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bivuga ko Patrick Baudouin umwavoka wo mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu uri i Paris, yavuze ko barimo gushaka uko bajuririra iki cyemezo.
U Rwanda rushinja u Bufaransa gushyigikira no gutera inkunga Leta yakoraga Jenoside mu gihe u Bufaransa bugaragaza ko nta ruhare rubifitemo.
Mu Ugushyingo 2016, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangije iperereza ku basirikare bakuru 22 b’abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside barimo Amiral Lanxade na Général Lafourcarde.



















TANGA IGITEKEREZO