00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwahishuye inyandiko zari zaragizwe ubwiru kuri Jenoside

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimapaka

Kuya 7 April 2015 saa 10:18
Yasuwe :

Leta y’u Bufaransa yemeye gutanga amadosiye yari ibitse arebana n’ibyaberaga mu Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1995, bikabazafasha mu kumenya ukuri kose kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

AFP, Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa bitangaza ko Perezidansi y’u Bufaransa yamaze kwemera kurekura amakuru yari yarimanye ashyinguye mu bubiko bw’inyandiko zireba u Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1995.

Umunyamabanga wa Leta Jean-Pierre Jouyet, kuri uyu wa 7 Mata 2015, umunsi u Rwanda rwatangiriyeho kwibuka ku nshuro ya 21 Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994, ni bwo yashyize umukono ku cyemezo cyo kutagira ibanga ubushyinguro bw’inyandika za Leta y’u Bufaransa zirebana n’u Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1995.

Kuva ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zihagaritse Jenoside mu 1994, u Bufaransa bwari bwaranze gutanga amadosiye agendanye n’ibikorwa byabwo mu Rwanda mu myaka Jenoside yateguwe ndetse ikanakorwamo.

Amadosiye agiye gushyirwa ahagaragara arimo ay’urwego rw’u Bufaransa rushinzwe iperereza rya gisirikare, ay’urushinzwe umutekano wo hanze, aya Perezidansi (Élysée), ay’urwego rwari rushinzwe ubutwererane bwa Kigali-Paris, harimo ayo mu gihe cyo kuva ku itariki ya 6 kugera ku ya 15 Mata, hakabamo amadosiye ya Minisiteri y’ubutwererane n’ububanyi n’amahanga, ndetse n’ay’iperereza ku iraswa ry’indege ya Perezida Habyarimana.

U Rwanda rushinja u Bufaransa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Mata 2014 ni bwo byari hatangajwe ko Leta y’u Bufaransa igiye gushyira ahagaragara dosiye zose zirebana na politike icyo gihugu cyakoreye mu Rwanda kuva mu mwaka 1991 kugera mu 1994, nyuma y’igihe kinini amabanga Abafaransa bari bafitanye n’ubutegetsi bwa Habyarimana ahishwe.

Indi nkuru wasoma kanda hano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .