Yashishikarije n'abashaka kwiga mu Cyongereza kwiyandikisha kuko bashyizeho Porogaramu zirenga 1,500 zizatangwa mu muri urwo rurimi mu mashuri makuru na za Kaminuza.

Jérémie Blin yabitangarije muri gahunda yiswe ‘Campus France’ itangirwamo amakuru yose ku banyeshuri b’abanyamahanga bashaka kujya kwiga mu Bufaransa.

Campus France ni gahunda yatangaiye mu 2010. Abashaka kujya kwiga mu Bufaransa batangiye guhabwa amakuru yerekeranye n’inzira banyuramo biyandikisha mu mashuri makuru na Kaminuza mu mwaka w’amashuri 2020/21.

Amakuru atangwa muri iyo gahunda arimo ayerekeye Impamyabumenyi zitangwa na za Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Bufaransa, uko abanyeshuri bakirwa no kumva neza inzira banyuramo mu kwiyandikisha.

Abayitabiriye bavuze ko ari urubuga rwiza baboneramo amakuru abafasha gutegura gahunda zabo zerekeye kwiga mu Bufaransa.

Migabo Evaritse wasoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri ushize, ni umwe mu bitabiriye iyi gahunda. Yavuze ko ifasha abanyeshuri kugenda biteguye.

Ati "Ku banyeshuri b’abanyarwanda bidufitiye akamaro bitewe n’intego buri wese ashaka kugeraho, abantu baba bararangije ni ingenzi cyane. Campus France idufasha kumenya aho tugiye kujya kwiga hanze mu Burayi kandi ikadufasha no gupanga ibyo dushaka kuzakora aho tuzaba tugiye kwiga."

Jérémie Blin yavuze ko ubu hari abanyeshuri b’abanyamahanga bagera ku 343,000 bagiye kwiga mu Bufaransa umwaka ushize wa 2018.

Yavuze ko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe Édouard Philippe bashyizeho intego yo kongera uwo mubare kugera ku bihumbi 500 mu 2027.

Ati “Intego yashyizweho na Perezida Macron na Minisitiri w’Intebe Édouard Philippe ni ukugira nibura abanyeshuri 500,000 b’abanyamahanga bazajya kwiga mu Bufaransa mu 2027, uyu munsi dushaka kubabwira ngo nimusabe kwiga mu Bufaransa”.

Yakomeje avuga ko hari amahirwe menshi yo kwiga mu Gifaransa ariko hari na Porogaramu nyinshi zo mu Cyongereza, zigera ku 1,500.

Yavuze ko u Bufaransa bukora ibishoboka byose ngo buteze imbere uburezi, aho byabahesheje ibihembo byinshi byitiriwe Nobel.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ubu mu Bufaransa hari abanyarwanda 600 biga mu byiciro bitandukanye bya Kaminuza n’amashuri yigenga.

Jérémie Blin yabwiye IGIHE ko kugeza ubu abanyarwanda usanga bari hagati ya 500 na 600 ariko avuga ko hari icyizere cy’uko baziyongera hashingiwe ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uri gutera imbere.

Ati “Dushingiye ku mubano hagati y’ibihugu byombi, uri gutera imbere bazakomeza kwiyongera ku buryo hagati y’imyaka ibiri cyangwa itatu twazaba dufite hagati ya 1000 na 1500 aho kugira 600.”

Mu Bufaransa hari Kaminuza n’amashuri makuru zirenga 200 izigera ku 100 ni iza leta.

Kuva mu Ugushyingo 2019 Abanyeshuri b’Abanyarwanda batangiye kwiyandikisha bakazageza muri Mutarama na Werurwe 2020, bitewe n’icyiciro buri wese azigamo, mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Bufaransa.

Urubyiruko rwiganje mu bashaka amakuru yarufasha kwiga mu Bufaransa
Urubyiruko rwiganje mu bashaka amakuru yarufasha kwiga mu Bufaransa
Abasoje amashuri yisumbuye n'abasoje ibindi byiciro bya Kaminuza babashije gusobanuza ku myigire yo mu Bufaransa
Abasoje amashuri yisumbuye n'abasoje ibindi byiciro bya Kaminuza babashije gusobanuza ku myigire yo mu Bufaransa
Umuryango w'Ibihugu by'Ubumwe bw'u Burayi wasobanuriye abitabiriye iyi gahunda
Umuryango w'Ibihugu by'Ubumwe bw'u Burayi wasobanuriye abitabiriye iyi gahunda
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda Jérémie Blin yavuze ko hashingiwe ku izahuka ry’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa abanyeshuri baziyongera
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda Jérémie Blin yavuze ko hashingiwe ku izahuka ry’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa abanyeshuri baziyongera