Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa 6 Mutarama 2021 nyuma y’iminsi itatu hari impaka zidasanzwe mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, zakongejwe n’amagambo ya Perezida w’iki gihugu, Emmanuel Macron, y’uko agiye kubangamira umuntu wese wanze kwikingiza Covid-19.
Kuwa kabiri tariki 4 Mutarama nibwo Perezida Macron yavuze ko umuntu utarikingiza atazabimukorera ku ngufu cyangwa ngo amufunge ahubwo ko azamwaka uburenganzira bwo kujya ahantu hateraniye abantu benshi nko muri restaurant, cinema, utubari n’ahandi.
Abadepite bunze mu rya Macron bemeza ko umuntu wese uri hejuru y’imyaka 12 azajya abanza kwerekana icyemezo cy’uko yikingije mbere yo kwinjira muri restaurants, mu tubari cyangwa mu modoka zikora ingendo rusange zambukiranya uturere, kabone n’iyo yaba nta Coronavirus arwaye.
Umuntu ugiye kwivuza ni we wenyine utazajya yakwa iki cyangombwa.
Iki cyemezo cyatowe n’abadepite 214, mu gihe abandi 93 bagihakanye naho 27 bakifata. Gusa mbere y’uko gitangira gushyirwa mu bikorwa, kizabanza cyemezwe na Sena.
U Bufaransa ni kimwe mu bihugu by’u Burayi byugarijwe bikomeye n’icyorezo cya Covid-19 kubera virus ya Omicron, aho ku itariki 5 Mutarama muri iki gihugu habonetse abarwayi bashya barenga ibihumbi 300 mu gihe 72% by’ibitanda by’indembe byuzuyeho abarwayi ba Covid-19.
Abamaze gukingirwa byuzuye muri iki gihugu ni 77.2% mu gihe abahawe nibura dose imwe y’urukingo ari 79%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!