00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Abanyarwanda 2 baregwa Jenoside bagomba kuburanishwa

Yanditswe na

Mathias Hitimana na Fabrice Twizeyimana

Kuya 28 January 2015 saa 10:20
Yasuwe :

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwemeje bidasubirwaho ko urubanza ruregwamo abanyarwanda babiri Tito Barahira na Octavien Ngenzi bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ruburanishirizwa mu nkiko z’ibyaha bikomeye.
Tito Barahira w’imyaka 63 na Octavien Ngenzi w’imyaka 69 bari basabye urukiko ko urubanza rwabo rutakoherezwa mu rwego rw’ibyaha bikomeye bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.
Nk’uko Jeune Afrique ibitangaza, Me Françoise Mathe (…)

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwemeje bidasubirwaho ko urubanza ruregwamo abanyarwanda babiri Tito Barahira na Octavien Ngenzi bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ruburanishirizwa mu nkiko z’ibyaha bikomeye.

Tito Barahira w’imyaka 63 na Octavien Ngenzi w’imyaka 69 bari basabye urukiko ko urubanza rwabo rutakoherezwa mu rwego rw’ibyaha bikomeye bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Nk’uko Jeune Afrique ibitangaza, Me Françoise Mathe wunganira Ngenzi ntiyanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko rusesa imanza, ariko ku rundi ruhande, Umuyobozi w’imiryango yigenga ishakisha abakekwaho Jenoside (CPCR), Alain Gauthier, yanyuzwe n’iki cyemezo ubutabera bw’u Bufaransa bwafashe.

Tito Barahira na Octavien Ngenzi basimburanye kuyobora Komini ya Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1994, baregwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya yaho kuwa 13 Mata 1994.

Uru rubanza rubaye urwa kabiri u Bufaransa buburanishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’urwa Pascal Simbikangwa, wakatiwe igifungo cy’imyaka 25.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga ko Octavien Ngenzi yafatiwe mu birwa bya Mayotte mu 2004 ashaka ubuhungiro ku mpapuro z’impimbano, n’aho Tito barahira afatirwa i Toulouse aho yari atuye muri Mata 2013.

Mu Bufaransa haravugwa ko hari dosiye z’Abanyarwanda zigera kuri 20 Urukiko rw’i Paris ruri gukoraho iperereza ku byaha byibasiye inyoko muntu.

Nubwo ibindi bihugu nka Canada, u Buholandi n’ibindi byagiye byohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside kuburanira mu Rwanda, u Bufaransa nta n’umwe burohereza; byongeye u Rwanda rwagiye rubushinja gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside, bakidegembya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages