00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Uruhinja rw’iminsi ibiri rwahagurutse ruragenda, hakekwa amarozi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 23 May 2015 saa 10:01
Yasuwe :

Uruhinja rumaze iminsi ibiri ruvutse rwahagurutse rutera intambwe, nyuma y’aho ababyeyi barwo barujyaniye kuruvuza mu bavuzi gakondo kubera umuriro mwinshi rwari rufite.

Ibi byabereye mu Buhinde mu Mujyi witwa Assam, uruhinja rurahaguruka rutera intambwe, ibi ngo bikaba bishobora kuba byatewe n’umuriro mwinshi rwari rufite kubera indwara rwari rurwaye.

Urubuga 7sur 7 dukesha iyi nkuru rwatangaje ko uyu mwana wari imfura y’iwabo, yafashwe n’indwara yatumye agira umuriro mwinshi, ababyeyi be bihutira kumujyana ku muvuzi gakondo wo muri ako gace.

Nyuma yo kumusuzuma, uyu muvuzi gakondo w’umugore ngo yasabye nyina w’umwana kumufata ku ijosi akamugendesha, ibi ngo bikaba byari gutuma umuriro ugabanuka.

Abaturage batari bacye bo muri uyu mudugudu ngo bakurikiraga ibyabaye kuri uru ruhinja, ndetse bamwe bafata n’amashusho bayashyikiriza Polisi.

Abayobozi bo muri aka gace bakaba bahise baza bajyana uyu mwana kwa muganga kuri ubu akaba amerewe neza, ubagore babiri b’abavuzi gakondo muri ako gace na bo bahita batabwa muri yombi .

Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages