00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi bwanze kohereza Mugimba kuburanira mu Rwanda

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 12 January 2015 saa 05:46
Yasuwe :

Inzego z’Ubutabera z’u Buholandi zateye utwatsi ubusabe bwo kohereza umunyarwanda Jean-Baptiste Mugimba kuburanira mu Rwanda, nyuma y’aho iperereza rigaragaje ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Amakuru dukesha imbuga za Interineti zo mu Buholandi avuga ko byatangajwe n’umwunganira mu mategeko Geert-Jan Knoops, wavuze ko ibyo kumwohereza ari impamvu za politiki, zifitanye isano ya hafi no kuba yarashyigikiye ku mugaragaro Ingabire Umuhoza Victoire utavuga rumwe (…)

Inzego z’Ubutabera z’u Buholandi zateye utwatsi ubusabe bwo kohereza umunyarwanda Jean-Baptiste Mugimba kuburanira mu Rwanda, nyuma y’aho iperereza rigaragaje ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Amakuru dukesha imbuga za Interineti zo mu Buholandi avuga ko byatangajwe n’umwunganira mu mategeko Geert-Jan Knoops, wavuze ko ibyo kumwohereza ari impamvu za politiki, zifitanye isano ya hafi no kuba yarashyigikiye ku mugaragaro Ingabire Umuhoza Victoire utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Muri Nyakanga 2013, Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Buholandi, byambuye Mugimba Jean Baptiste inzandiko ze z’inzira, kubera ko yakekwagaho icyaha cya Jenoside hakurikijwe inyandiko zo kumufata Leta y’u Rwanda yari yaratanze hose ku isi.

Mugimba usanganywe uburenganzira bwo gutura mu Buholandi, yaje gutabwa muri yombi tariki ya 23 Mutarama 2014 nyuma y’amezi 14 ashakishwa ngo yisobanure ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yabaga mu Mujyi wa Kigali ahitwa mu Nyakabanda.

Umwunganizi we Knoops yavuze ko iperereza ryakorewe mu Buholandi ryerekanye ko ntaruhare yagize muri Jenoside.

Uyu mugabo wari umunyamabanga w’ishyaka rya CDR ashinjwa gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside mu Nyakabanda ndetse no gutanga intwaro ku nsoresore yashishikarizaga kwica Abatutsi.

Nyamara mu nyandiko isaba dosiye ye, hari hagaragajwe ko nta mpamvu ikwiye gutuma u Buholandi butohereza Mugimba nk’ukekwaho Jenoside, mu gihe ibindi bihugu byabohereje, n’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukohereza abandi bakekwaho Jenoside bari bafungiye Arusha, ndetse amadosiye y’abatarafatwa na yo agahabwa Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages