Izi mbabazi Minisitiri Rutte yazisabye ku nshuro ya mbere ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 75 Jenoside yakorewe Abayahudi wabereye i Amsterdam mu Buholandi.
Mu Bayahundi barenga miliyoni esheshatu bishwe na Adolf Hitler n’ishyaka rye rya Nazi, nibura abarenga ibihumbi 102 baturukaga mu Buholandi.
Yihanganishije Abayahudi babashije kurokoka. Ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Buholandi, nsabye imbabazi ku bikorwa guverinoma yari iriho icyo gihe.”
Minisitiri Rutte yavuze ko nta jambo yabona akoresha risobanura neza ubunyamaswa bwaranze bamwe mu bategetsi b’icyo gihugu ku ngoma y’aba-Nazi ubwo batsembaga Abayahudi.
Ati “Natwe twibaza ukuntu byabaye. Muri rusange twakoze bicye, ntacyo twakoze ngo turinde Abayahudi, nta bufasha twabahaye, nta gaciro twabahaye.”



















TANGA IGITEKEREZO