00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi bwunguye u Rwanda abahanga mu by’amazi n’isukura

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 April 2015 saa 07:14
Yasuwe :

Ishuri rya UNESCO-IHE Institute for Water Education yo mu Buholandi yahaye impamyabumenyi zo ku rwego rw’icyiciro cya gatatu (Masters) abanyeshuri 149 baturutse mu bihugu 39, barimo abanyarwanda 11, bize ibyo kuvomerera ibihingwa, iby’amazi n’isuku n’isukura.

Umuhango wo gutanga izo mpamyabumenyi warabaye kuwa 23 Mata 2015 mu Mujyi wa Delft iryo shuri riherereyemo, wari wanitabiriye na Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholandi, washimiye abo banyarwanda bagaragaje ubutwari mu mezi 18 bamaze bigayo.

Nyuma yo guhabwa izo mpamyabumenyi, abo banyeshuri batangarije IGIHE ko bagiye kugaruka bwangu mu Rwanda, bagafasha abahinzi gukemura ibibazo byinshi.

Janvier Hakuzimana yagize ati “Ibishanga byo mu Rwanda bikorerwamo ubuhinzi bwuhira imyaka usanga ahenshi bonona amazi, hari aho bakoresha menshi ndetse n’aho bakoresha macye...”

Mu bindi aba banyeshuri basoje amasomo biteguye kuza gufasha abanyarwanda, harimo Guhugura abashinzwe imyuhirire (irrigators) mu bishanga binyiranye, ibi bikaba byazafasha kongera umusaruro mu buhinzi.

Biteguye kandi gushinga umuryango w’abakoresha amazi (water user associations), gushyiraho uburyo bwo kwishyuza amazi mu buhinzi (water pricing)za), Kugenzura niba abuhira batabangamira ibidukikije (Environmental impacts assessment of irrigation schemes) n’ibindi.

Babiri muri abo banyeshuri baminuje mu by’iterambere ry’ubutaka n’amazi (Land and Water Development), batatu (3) baminuza mu by’amazi yo mu Mijyi n’isukura (Urban Water and Sanitation: Sanitary Engineering), abandi babiri muri “Water Resources Management”, umwe aminuza muri “Hydrology and wter resources”, mu gihe abandi babiri baminuje muri “Hydraulic Engineering&River Bassin Development”.
Prof Stefan Uhlemnbrook, Vice-Rector and office in charge

Prof Stefan Uhlemnbrook, Umuyobozi w’ishuri wungirije
Tuyishimire Olivier wari usanzwe ayobora abandi banyeshuri muri UNESCO-IHE
Uretse abazasigara banoza ibitabo bya bo kugirango bitangazwe, abandi bazagera mu Rwanda kuwa kane w'icyumweru gitaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages