Abantu bagera kuri batatandatu bafatiwe mu mukwabo wa polisi mu turere twa Ngoma na Nyagatare twose two mu ntara y’Uburasirazuba, nyuma yo gufatanwa amakarito agera kuri 61 tw’inzoga za Kanyanga zitemerewe gukoreshwa mu gihugu.
Inkuru yo ku rubuga rwa Polisi, ivuga ko habanje gufatwa ikamyoneti ntoya yari itwaye udukarito 53. Nyuma y’iki gikorwa, inzego za polisi mu ntara y’Uburasirazuba, zahise zitangira undi mukwaho, hafatwa undi muntu wari utwaye urumogi kuri moto.
Abafashwe bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kibungo n’iya Nyagatare mu gihe iperereza rigikomeza.
Aba bafashwe nyuma y’inama za polisi zikangurira abamotari kudatwara ibintu bitazwi n’ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yongeye gukangurira abaturage kureka ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka nyinshi ku buzima.


















TANGA IGITEKEREZO