Igikorwa cyo kuzishyikiriza u Rwanda cyabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi mu Mudugudu wa Kabavomo mu Kagari ka Nteko, ku wa Kane tariki ya 17 Gashyantare 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze, Fidèle Ndamuramya, yabwiye IGIHE ko izo nka zibwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare 2022 zambutswa mu Burundi.
Nyuma yo kwibwa zafatiwe muri Komini Kabarore mu Ntara ya Kayanza mu Burundi.
Ati “Ni Abanyarwanda bazibye barazambutsa hakurya bashaka kujya kuzigurishayo. Bazidushyikirije ejo saa yine z’amanywa.”
Igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano ku mpande zombi.
Ndamuramya yavuze ko kigaragaza ubufatanye mu gukumira ibyaha kandi atari ubwa mbere bibaye.
Yavuze ko umwaka ushize hari inka yari yibwe nanone u Burundi bwashyikirije u Rwanda ndetse u Rwanda na rwo rubushyikiriza imashini ebyiri zizamura amazi zari zibweyo.
Yasabye abaturage kwirinda ibyaha bitandukanye birimo n’ubujura kuko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zitazabihanganira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!