Guhera ku wa Kane tariki 29 nibwo hatangiye gucicikana amakuru avuga ko u Burundi bugiye gufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu bwo hari n’ibyari byatangiye kuvugwa ko kuri iyi mipaka hongeye kugaragara urujya n’uruza nk’uko byahoze.
Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Alain Diomède Nzeyimana, yahakanye iby’ifungurwa ry’imipaka, avuga ko igihugu cye kizongera kubana neza n’u Rwanda ari uko rwatanze abagerageje guhirika ubutegetsi.
Ati "Umubano mwiza ntushoboka mu gihe u Rwanda rudatanze abashatse guhiriza ubutegetsi mu 2015."
Mu butumwa bugufi Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yahaye IGIHE na we yahakanye iby'ifungurwa ry'iyi mipaka, avuga ko "ayo makuru atariyo".
U Burundi butangaje ibi mu gihe hari hamaze iminsi abayobozi babwo baganira n’ab’u Rwanda, ku kuzahura umubano.
Muri Werurwe 2022, Perezida Paul Kagame yoherereje mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ubutumwa buganisha ku gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi.
Ni ubutumwa Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe na Minisitiri w’Ingabo Major General Albert Murasira, mu biro bye i Gitega.
Ibi byabaye nyuma y’uko ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru muri Gashyantare 2022, Perezida Kagame yavuze ko mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi hari intambwe imaze guterwa hagamijwe kuwuzahura.
Yagize ati "Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza n’Abarundi n’Abanyarwanda babane uko byari bisanzwe."
"N’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekano ku mupaka muri za Kibira na Nyungwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka batera u Rwanda ibyo turagenda tubyumvikanaho n’Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Ubwo ababiri inyuma bazarushaho kugira ibyago."
Mu 2016 ni bwo u Burundi bwatangiye kubuza imodoka zivuye mu Rwanda zitwaye abagenzi kwambuka. Kuva icyo gihe Abarundi bo binjiraga mu Rwanda nta nkomyi, ariko Abanyarwanda bo bakangirwa kujyayo.
Nyuma yaho muri Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda, imipaka yahise ifungwa urujya n’uruza hagati y’impande zombi ruhita ruhagarikwa, kugeza n'ubu, nubwo u Rwanda rwo rwamaze gufungura uruhande rwarwo.
Ku wa 7 Werurwe 2022, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukomorera urujya n’uruza rw’abantu ku mipaka yarwo yo ku butaka, nyuma y’igihe yari imaze ifunze kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Gusa uruhande rw’u Burundi rwakomeje gufunga kuko Abanyarwanda batemerewe kwambuka ngo bajye mu Burundi. Ibi ni nako bimeze ku Barundi bashaka kujya mu Rwanda.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi mu 2015 ubwo hageragezwaga umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza.
U Burundi buvuga ko benshi muri bo bahise bahungira i Kigali, u Rwanda rugasabwa ko boherezwa ngo bakurikiranwe n’ubutabera.



Ibitekerezo 0