00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwigaramye imirambo ya Rweru - Urujijo rukomeye!

Yanditswe na

Pierre Karenzi

Kuya 16 October 2014 saa 08:01
Yasuwe :

U Burundi bwigaramye imirambo yagaragaye muri Rweru muri Kanama 2014, buvuga ko atari iy’ Abarundi, ahubwo ishobora kuba yaraturutse mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Mujyi wa Bujumbura, Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi Valentin Bagorikunda yemeje ko iperereza uruhande rwabo rwakoze ryagaragaje ko imirambo ine yabonywe muri Rweru iboshye, indi iri mu mufuka, yaturutse mu Rwanda.
Bagorikunda yavuze ko iri perereza ryakozwe n’abapolisi mu Ntara ya Muyinga bayobowe (…)

U Burundi bwigaramye imirambo yagaragaye muri Rweru muri Kanama 2014, buvuga ko atari iy’ Abarundi, ahubwo ishobora kuba yaraturutse mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Mujyi wa Bujumbura, Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi Valentin Bagorikunda yemeje ko iperereza uruhande rwabo rwakoze ryagaragaje ko imirambo ine yabonywe muri Rweru iboshye, indi iri mu mufuka, yaturutse mu Rwanda.

Bagorikunda yavuze ko iri perereza ryakozwe n’abapolisi mu Ntara ya Muyinga bayobowe n’ishami ry’ubushinjacyaha rikorera aho i Muyinga.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Burundi bibivuga, ngo Bagorikunda yagize ati “Imirambo ine yari ihambiriye mu mufuka igasangwa muri Rweru yahazanywe n’Uruzi rw’Akagera runyura mu Rwanda”.

N’ubwo yemeza ko iyi mirambo yaturutse mu Rwanda, Bagorikunda anavuga ko hakenewe ubufasha bw’abateye imbere mu ikoranabuhanga kugirango hagaragazwe ba nyir’iyi mirambo by’ukuri.

Bivugwa ko mu cyumweru cy’itariki ya 16 Kanama, ari bwo muri Rweru hatangiye kugaragara imirambo myinshi, ishobora no kugera kuri 49, bivugwa ko yari ihambiriye mu mifuka, indi iboheye amaboko inyuma. Icyatangaje bamwe mu bageze aharobywe iyo mirambo ni uko iyagaragaye ndetse ikaza no gushyingurwa ari ine gusa, kuko abarobyi bemeza ko bayibonye, batabashije gusobanura neza aho indi yagiye.

Bamwe mu bagize ibakwe ryo kunyarukira ahatoraguwe iyo mirambo ku ruhande rw’u Burundi, bahuye n’ikibazo gikomeye cyo guhabwa ubuhamya bugiye buhabanye cyane, aho bamwe mu barobyi b’Abarundi bemezaga ko babonye iyo mirambo, bagendaga bivuguruza basa n’abasubiramo inkuru basabwe kuzavuga.

Leta y’u Rwanda yakomeje kwemeza ko iyo mirambo atari iy’Abanyarwanda bitewe n’uko mu tugari n’imirenge bituriye Rweru nta bantu bigeze bataka kubura uwabo, ngo wenda hakekwe ko iyo mirambo yaba ari iyabo. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iperereza muri Polisi y’Igihugu ACP Theos Badege asobanura ibi yavuze ko iyo mirambo itaturutse mu Rwanda.

Ibimenyetso bishinja u Rwanda ntibifatika…

Bimwe mu bimenyetso byari byagendeweho bemeza ko iyo mirambo ari iy’Abanyarwanda, byagaragajwe nk’ibidafatika ku ruhande rw’u Rwanda; bivugwa ko umwe muri iyo mirambo wari ufite ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) yanditseho ko yatangiwe i Gisenyi; u Rwanda rugaragaza ko amakarita ya mutuel yatangiye gutangwa icyiswe Gisenyi cyarabaye amateka, kuko kuri ubu hasigaye hitwa Akarere ka Rubavu.

Iby’iyi karita nabyo byateye urujijo rukomeye kuko kugeza ubu itigeze yerekwa u Rwanda ngo rugire icyo ruyivugaho; kuba kandi yarasanzwe ku murambo nabyo biteye urujijo kuko ababonye iyo mirambo bavuga ko yari yambaye ubusa; aha hakibazwa aho iyo karita yari iri, ku mirambo yari imaze igihe gishobora kuba ari kinini mu mazi, ibi bikaba iyobera rikomeye.

Ikindi kimenyetso ababashije kwihutira gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’iyi mirambo bavuze, ni umupira (t-shirt) wanditseho amagambo y’Ikinyarwanda. Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibi bitashingirwaho kuko atari ikimenyetso gifatika; mu by’ukuri abanyamahanga baza mu Rwanda bagatahana imyambaro yanditseho amagambo y’Ikinyarwanda ntibagira ingano.

Uwavuga ko muri Amerika hariyo imyambaro yanditseho Ikinyarwanda ntiyaba abogamye ndetse uwajya mu Bujumbura ubwaho, agakusanya imyambaro yanditseho amagambo y’Ikinyarwanda yatahana amabaro menshi.

Iki kibazo kirenze uko benshi bagitekereza…

Abasesengura ibibera mu Burundi ndetse by’umwihariko itangazamakuru ryigenga ryo muri icyo gihugu bahuje iby’iyi mirambo na byinshi bibera muri iki gihugu cy’abaturanyi.

Mu minsi ishize havuzwe ifungwa rya Pierre Claver Mbonimpa, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, wazizwaga kuvuga ku mugaragaro ko Leta ya Pierre Nkurunziza iri gutoza umutwe w’insoresore z’Abarundi biswe Imbonekure, batorezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iby’aba basore kandi byaje guhuzwa n’iyicwa ry’ababikira batatu b’Abataliyani, ngo bazijijwe ko bari bafite amakuru arambuye ku Mbonerakure, dore ko bazihaga serivisi z’ubuvuzi aho zitorezaga muri Congo. Aho bagarukiye mu Burundi ngo bafatwaga nk’abashobora guteza ikibazo iki gihugu, igihe cyose bazaba batanze amakuru.

Bumwe mu busesenguzi ku kibazo cya Rweru bugaragaza ko iyi mirambo ishobora kuba ari iya bamwe mu Barundi bashobora kuba bari bafite aho bahuriye n’ishyirwa hanze ry’amakuru ku itozwa ry’Imbonerakure, dore ko hari ubuhamya bwagiye busakazwa hirya no hino bugaragaza ko hari bamwe mu Barundi bari guhigwa bukware nyuma yo kwanga kwifatanya cyangwa gutoroka ahaberaga imyitozo y’Imbonerakure.

Kuri ubu kandi mu Burundi haravugwa icyuka kibi gitewe ahanini no kugerageza guhindura Itegeko Nshinga kwa Pierre Nkurunziza, ibintu byitezweho kuzateza ikibazo gikomeye, ari nayo mpamvu hashobora kuba hategurwa Imbonerakure, kugeza ubu hatari hamenyekana icyo zitaganyijwe kuzakoreshwa.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu minsi ishize zasabye Leta zombi kwihutisha iperereza hagakurwa urujijo ku kibazo cy’iyi mirambo; nyuma y’aho gato Ikigo cy’ubutasi cya Amerika cya FBI cyasabye u Burundi ko bwakwemera ko intasi kabuhariwe zo muri icyo kigo ziza gukora iperereza.

Buri gihugu kirebwa n’iki kibazo gikeneye kumenya icyo iperereza kuri iyi mirambo rizatanga; dore ko hari n’abakeka ko abari inyuma y’ibi ari abashaka guteza umwiryane hagati y’ibihugu byombi, ubusanzwe by’ibivandimwe kuva kera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages