Mu kiganiro n’ abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwahisemo kugenda gahoro muri ibi bibazo u Burundi burimo, n’ubwo bwo butahwemye kurushinja kubigiramo uruhare.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwakomeje kwitonda mu bibazo by’ u Burundi kuko rushaka ko bikemuka, ibihugu byombi bikicara bikaganira.
Yagize ati “Icya mbere navuga ni uko ibibazo biri mu Burundi ni ibibazo bikomeye niyo mpamvu mwabonye twebwe nk’u Rwanda twaragenjeje make ari nayo mpamvu tutashatse gukurikirana ibirego bidafite agaciro..”
Avuga ku mukozi wa ambasade y’ u Rwanda wirukanwe i Burundi, yagize ati “Kwirukana umudipolomate wacu ntabwo bitangaje kuko ntabwo bitandukanye n’ uburyo bwitwaye kuva ikibazo kigitangira.”
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibyabaye k’u Rwanda rwakomeje kugenda gahoro muri ibyo bibazo. Ati “Ari ibibazo byabaye ku mudipolomate wacu i Bujumbura, twabigenje gahoro kuko twabonaga aho bigana Atari heza, duhitamo gushaka uko ikibazo cyakemuka aho kugenda kiba kibi.”
Inzego z’ubutegetsi mu Burundi zari ziherutse kwikoma Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu, buvuga ko hari bamwe mu bakozi bayo bafatanwe intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi Ambasaderi Rugira Amandin binyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, yarabinyomoje avuga ko ari ibinyoma bisa.
Mu kwezi gushize u Burundi bwashinjije u Rwanda kandi gutoza inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza gusa u Rwanda rubihakana rwivuye inyuma.
U Rwanda narwo rwagiye rushyira mu majwi u Burundi ko bucumbikiye abarwanyi ba FDLR barimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



















TANGA IGITEKEREZO