Ni umuhango witabiriwe n’intumwa za Leta y’u Burusiya, abahagarariye ibihugu bitandukanye mu Burusiya ndetse n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu barimo abakozi ba ambassade, abanyeshuri n’abandi banyarwanda basanzwe bahatuye.

Amb.Mujawamariya yashimiye abantu bose bifatanyije n’abanyarwanda kunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi. Yaragarutse ku kuba hari ibihugu byijanditse ku buryo butaziguye muri iyo jenoside, haba mu kuyitegura, mu kuyitera inkunga, mu kuyishyira mu bikorwa, kuyigeza ku musozo kandi kugeza n’ubu bikaba bigikomeje gutiza umurindi abayihakana, dore ko hakiri ibigicumbikiye abahekuye u Rwanda.

Yavuze ko abanyarwanda bakeneye ko amahanga yemera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi, akarusabira imbabazi mu buryo bweruye akareka kuvuga gusa ko habayeho kwibeshya ku buremere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi igihe yakorwaga, icyo bamwe bita “erreur d’appreciation / error of appreciation”.

Uwari ahagarariye Igihugu cy’u Burusiya muri uwo muhango, Umuyobozi wa Afurika muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, Iliyasi Scandalov yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bigomba gufasha buri wese kwamagana ikitwa ikibi, ibikorwa by’iterabwoba, nk’ibyibasiye u Burusiya kuwa Mbere tariki ya 03 Mata, ubwo igisasu cyaterwaga muri Metro, kigahitana abantu 11 ako kanya n’abandi baje kugwa mu bitaro.

Scandalov yasabye ko “Never again” (ntibizongere ukundi) itahera mu magambo gusa ahubwo ko bikwiye kuba inshingano z’ibihugu byose gukumira no kurwanya jenoside ku isi yose.

Uhagarariye umuryango w’inshuti z’u Rwanda, Pastor Pavel, yavuze ko ikiremwamuntu cyagombye kubaha ikindi kiremwamuntu, ko nta muntu ukwiye kuvutswa ubuzima kubera indoro, imyemerere, imvugo, ibara ry’uruhu; ko abantu bagomba kwigira ku banyarwanda kuba baraciye mu bihe bikomeye nk’ibya jenoside, ariko ubu kikaba ari igihugu gitekanye, cyiyubaka, ndetse kikaba cyarabereye ishuri ibihugu byinshi byo ku isi.

Mu rwego rwo gusobanurira amahanga Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kugaragaza intambwe abanyarwanda bamaze gutera kuva bakwihagarikira iyo Jenoside, Ambassaderi Mujawamariya yatanze ikiganiro muri Kaminuza ya Peoples’ Friendship (yahoze yitwa Patrice Lumumba University); kitabiriwe n’abanyeshuri bo mu ishami ry’ububanyi n’amahanga n’iry’amategeko.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi beretswe film zigaragaza uko u Rwanda rwanze guheranwa n'agahinda ahubwo rukaba rwarateye intambwe ishimishije mu kwiyubaka no guteza imbere ubuzima bwiza bw'abaturage.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe harimo ikiganiro Ambassaderi Mujawamariya azatanga kuwa Mbere tariki ya 10 Mata, mu ishuri ryigisha ububanyi n’amahanga rya Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya; ndetse n’icyo ku itariki ya 12 Mata, ku “Imyaka 23 nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi” mu ishuri ryigisha ubumenyi mu Burusiya mu ishami ryaryo ry’amateka ya Afurika.