00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bushobora kurasa ibigo by’igisirikare cy’u Bwongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2026 saa 07:47
Yasuwe :

U Burusiya bwatangaje ko bushobora kugaba ibitero ku bigo by’igisirikare cy’u Bwongereza biri mu Bwongereza cyangwa ahandi, mu gihe Ukraine yakomeza gukoresha ibisasu bikomeye bikorerwa mu Bwongereza mu kurasa ku butaka bw’u Burusiya.

Uyu muburo watanzwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Moscow ku wa Kane. Ni wo muburo ukomeye u Burusiya butanze ku birebana n’imyitwarire y’u Bwongereza kuva intambara yo muri Ukraine yatangira.

Zakharova yavuze ko Londres isatira kuba yagira uruhare mu bikorwa u Burusiya buvuga ko ari iterabwoba rikorerwa abaturage babwo, anaburira ko bishobora kugira “ingaruka zikomeye” mu gihe u Bwongereza bwakomeza uwo murongo.

Ati “Twagiye tuburira kenshi ko ibigo by’igisirikare by’u Bwongereza ndetse n’ibikoresho byacyo biri muri Ukraine cyangwa hanze y’imbibi zayo bishobora kwibasirwa mu gihe Ukraine yaba ikomeje kugaba ibitero ku butaka bw’u Burusiya ikoresheje intwaro z’u Bwongereza.”

U Burusiya butangaje ibi nyuma y’umunsi umwe Moscow ishinje Ukraine gukoresha ibisasu bya missile bya Storm Shadow bikorerwa mu Bwongereza mu gitero cyagabwe ku nyubako y’ubucuruzi i Donetsk, umujyi ugenzurwa n’u Burusiya. Abayobozi b’u Burusiya bavuze ko icyo gitero cyakomerekeyemo abaturage barimo n’abana.

Mbere yaho, Kremlin yari yarashinje u Bwongereza gutiza umurindi intambara nyuma y’uko Londres itangaje ko izaha Ukraine ikoranabuhanga ryo gukorera mu gihugu ibisasu bya Storm Shadow.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko igihugu cye gishobora kurasa ibigo by’igisirikare cy’u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages