Ibi byatangaje n’Umunyamabanga Wungirije mu Kanama k’Umutekano mu Burusiya, Dmitry Medvedev, wavuze ko “u Burusiya bufite ubushobozi bwo gushyira Amerika mu mwanya wayo.”
Uyu mugabo wigeze kuba Perezida w’u Burusiya hagati ya 2008 na 2012, yavuze ko igihugu cye gifite ubushobozi mu bya gisirikare ndetse kikagira ubushobozi mu by’ubukungu buzagishoboza kugera ku ntego zacyo mu ntambara kirimo muri Ukraine.
Yashimangiye ko ibikorwa bya Amerika n’u Burayi bigamije kwangisha u Burusiya abaturage b’ibindi bihugu ntacyo bizageraho.
U Burusiya ni cyo gihugu gifite intwaro kirimbuzi nyinshi ku rewgo rw'Isi ndetse bukaba mu bihugu bifite ikoranabuhanga rigezweho rishobora gukumira intwaro zaraswa n'ibindi bihugu.
Iki gihugu kandi gifite misile zifite ubushobozi bwo kuraswa muri Amerika kandi ntishobore kuzikumira, ibi bigatuma kiba kimwe mu bihugu bitinyitse ku Isi mu bijyanye na gisirikare.





Ibitekerezo 0