Umujyanama mu bijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Hudson Wang, yanditse kuri Twitter ko ku wa 2 Kamena 2023, iyi ambasade yahererekanyije na Minisiteri y’imari n’igenamigambi inyandiko zemeza ko u Bushinwa bwatanze ibihumbi 500$ yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza.
Yakomeje avuga ko ubushuti bw’u Rwanda n’u Bushinwa ari ntagereranywa.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko hakenewe ingengo y’imari igera kuri miliyari 300Frw, yo gusanira no kubakira abatishoboye basenyewe n’ibiza, gusana ibikorwaremezo byangiritse no kubaka ubudahangarwa.
Leta igiye kubakira imiryango 7909 mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Ngororero, Nyabihu, na Burera, hakazaherwa ku miryango ifite ubushobozi buke kurusha iyindi, ariko imiryango yose ikaba izafashwa kubona aho gutura.
Ku wa 1 Kamena, Minisiteri ishinzwe ubutabazi yatangaje ko binyuze ku buryo bwatanzwe bwo kunyuzamo inkunga, hamaze kwakirwa 853.622.966 Frw harimo ayanyuze kuri konti y’amafaranga y’u Rwanda angana na 717.510.170, ayanyuze kuri Mobile Money, ni 41.729.011 Frw, kuri konti y’amadolari hanyuzeho 79.951,94 na konti y’Amayero hanyuzeho 3.588,09.
Hari kandi inkunga u Rwanda rwemerewe yari itaragera kuri konti ingana n’amafaranga y’u Rwanda 1,043,387,008 harimo 500.000 $ y’igihugu cy’u Bushinwa na 300.000$ yatanzwe na Koreya ndetse na 142,371,008 Frw yemewe n’ibigo bitandukanye.
Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira kuwa 3 Gicurasi, yasize imiryango 5.159 igizwe n’abantu 20.326 igizweho ingaruka zatewe n’ibiza, bashyirwa kuri site 93 hirya no hino mu turere twibasiwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!