Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, FMI cyatangaje ko uyu mwaka urangiye u Bushinwa ari cyo gihugu gikize kurusha ibindi ku Isi, busimbuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Ikinyamakuru cy’ubucuruzi, Market Watch kivuga ko imibare ya FMI igaragaza ko agaciro k’umusaruro w’imbere mu gihugu w’u Bushinwa ari miliyari 17 632 z’amadorali, mu gihe aka USA ari miliyari 17 416.
Mu mwaka ushize USA yarushaga gato cyane u Bushinwa ubukungu.
U Bushinwa bwashyizeho gahunda y’igihe kirekire y’iterambere ry’inganda bivugwa ko ari yo ituma ubukungu bwabwo buzamuka byihuse.
FMI iteganya ko u Bushinwa buzaguma kuba igihugu gikize kurusha ibindi ku Isi igihe kirekire.
Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko u Bushinwa bwatangiye kwanikira USA mu 2011 hagendewe ku gaciro k’ifaranga.
Biragoye gupima ubukungu bw’ibihugu kuko biba bikoresha amafaranga atanganya agaciro kandi n’imiberho y’ababituye ntaho ihuriye, ni yo mpamvu mu gupima benshi bagendera ku ifaranga rimwe (Idolari rya Amerika) ariko bakanareba ubushobozi bwo kugura ibintu bw’ifaranga mu gihugu.
Urugero iyo amadorali ijana aagura umufuka w’isukari mu Rwanda, ariko muri Uganda akagura imifuka ibiri, bemeza ko Uganda ishobora kuba ikize kurusha u Rwanda.
Impuguke zivuga ko nubwo u Bushinwa buzaba igihugu gikize kurusha ibindi ku Isi igihe kirekire, imibereho y’abaturage babwo izaguma kuba mibi ugereranyije n’ibindi bihugu byateye imbere.
Mu 2013, u Bushinwa bwari u bwa 89 ku Isi mu kugira abaturage babayeho neza, Urubuga nkoranyabumenyi Wikipedia ruvuga ko ari bwo butuwe na benshi ku Isi na 1,367,050,000.



















TANGA IGITEKEREZO