00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Umufasha w’Ambasaderi w’u Rwanda mu igikorwa cyo gusana urukuta ndangamateka

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 18 April 2013 saa 11:15
Yasuwe :

Mu rwego rwo kubungabunga umurage w’amateka y’u Bushinwa, abafasha batandatu b’abambasederi b’ibihugu byo muri Afurika baba mu Bushinwa, bahuriye mu gikorwa cyo gusana uruzitiro rw’u Bushinwa (Grande muraille de Chine) nyuma y’uko bigaragaye ko rwangiritse kandi hari byinshi rwibutsa mu mateka yaranze Isi n’u Bushinwa by’umwihariko.
Icyo gikorwa cy’umunsi umwe cyabaye ku wa 11 Mata 2013 cyitabirwa n’umufasha wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Anne Marie Kayitesi Ngarambe, akaba ari na (…)

Mu rwego rwo kubungabunga umurage w’amateka y’u Bushinwa, abafasha batandatu b’abambasederi b’ibihugu byo muri Afurika baba mu Bushinwa, bahuriye mu gikorwa cyo gusana uruzitiro rw’u Bushinwa (Grande muraille de Chine) nyuma y’uko bigaragaye ko rwangiritse kandi hari byinshi rwibutsa mu mateka yaranze Isi n’u Bushinwa by’umwihariko.

Icyo gikorwa cy’umunsi umwe cyabaye ku wa 11 Mata 2013 cyitabirwa n’umufasha wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Anne Marie Kayitesi Ngarambe, akaba ari na we uyoboye ihuriro ry’abafasha b’abambasederi b’ibihugu bya Afurika bifite ambasade mu Bushinwa.

Uruzitiro rw’u Bushinwa rwubatswe guhera mu kinyejana cya gatatu mbere y’ivuka rya Yezu kugeza mu cya 17 nyuma y’ivuka rya Yezu.

Nyuma urwo rukuta rwatangiye kwangirika bitewe n’ibitero byarugabweho, abaturage bakuragaho amabuye arwubatse n’ibihe by’imvura byagiye birwonona.

Urwo rukuta rw’ibirometero 20,000 rwubatswe ku mupaka w’Amajyaruguru y’u Bushinwa, rwafatwaga nk’ibirindiro bikomeye by’ingabo zarindaga ubwami bw’icyo gihugu.

Impamvu nyamukuru y’iyubakwa ry’urwo rukuta yari kurinda ibitero biturutse hanze ndetse no kwirinda ko abanyamahanga bari kwinjira muri ubwo bwami baka bakwinjiza imico itandukanye n’iy’Abashinwa.

Kubera amateka urwo ruzitiro rufite, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), ryaruhinduye ahantu ndangamurage w’Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages