Iyi nkunga izifashishwa mu kugabanya imirire mibi ku bana barenga 15,000 bari munsi y’imyaka ibiri n’abagore batwitwe.
Iyi nkunga yiyongera kuri miliyoni 3 z’amadolari ya Amerika, yari yatanzwe na SDC muri iyi gahunda kuva yatangira mu 2013.
SDC yatangaje ko iyi nkunga izakoreshwa muri gahunda yo guhashya imirire mibi mu turere twa Nyamagabe na Rutsiro.
Jean-Pierre de Margerie, Umuyobozi mukuru wa w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kub iribwa, WFP. “ Ni ngombwa ko abagore batwite n’abana bari hejuru y’amezi atandatu babona indyo yuzuye intungamubiri, bitabaye ibyo abana bazabura amahirwe yo gukura neza mu gihagararo no mu bwenge”
SDC yizera ko iyi gahunda izagabanya 5 kw’ijana by’imirire mibi mu mwaka umwe gusa. Ibizava muri iyi gahunda bizifashishwa n’indi mishinga yo mu gihugu muri gahunda yo kurandura burundu imirire mibi.



















TANGA IGITEKEREZO